Ikipe ya Al Hilal yo muri Sudan ariko ikina Shampiyona y’u Rwanda irahabwa igikombe cy’icyubahiro n’imidari nibasha gutsinda cyangwa ikanganya na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 33 wa Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League, nk’uko byatangajwe n’Urwego rutegura shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League.
Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatatu saa 15:00 kuri Kigali Pele Stadium.
Ibi Rwanda Premier League ibitangaje nyuma y’uko isobanuye ko muri uyu mwaka w’imikino hazatangwa ibikombe bibiri mu gihe imwe mu makipe yo muri Sudani yarangiza ari iya imbere ku rutonde rwa Shampiyona.
Mu gihe Al Hilal yakwitwara neza yahabwa igikombe cy’icyubahiro naho igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda kikazahabwa ikipe yo mu Rwanda izahiga izindi.
Kugeza ubu Al Hilal ni iya mbere n’amanota 70, irusha APR FC ya kabiri amanota 11.
Ibi bivuze ko Al Hilal niramuka inganyije cyangwa igatsinda Gasogi United ihita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 14 cyangwa 12 mu gihe amakipe yombi yaba asigaje imikino 3 gusa ihwanye n’amanota 9.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

