Perezida Kagame ategerejwe muri Kenya mu nama ihuza Africa n’u Bufaransa

NEWS Politics

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe i Nairobi muri Kenya mu Nama ihuza Africa n’u Bufaransa iba kuri uyu wa 11 no ku wa 12 Gicurasi 2026.

‎Byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, ubwo yaganiraga na RBA muri uyu wa Mbere.

‎Minisitiri Nduhungirehe, yavuze ko iyi nama izahuza Abakuru b’Ibihugu bagera kuri 30 baganire ku mahoro n’umutekano, imari mpuzamahanga, ubucuruzi, ishoramari n’ibishya mu bukungu.

‎Hazaganirwa kandi ku bibazo by’abimukira n’ubuhuza bugamije amahoro muri Afurika.

‎Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda ruzitabira iyi nama kuko ruyifitemo inyungu nk’igihugu gisanzwe giteza imbere udushya, uburumbuke, n’ishoramari mu bukungu.

‎Yasobanuye ko kandi u Rwanda rufitanye umubano mwiza n’u Bufaransa ndetse na Kenya izakira iyi nama bityo ko rufite ishingiro ryo kuyitabira.

‎Iyi nama kandi izahuriza hamwe Abanyenganda baturutse  hirya no hino muri Africa n’abazava mu Bufaransa barusheho kuganira amahirwe ari muri uru rwego hagati ya Africa n’u Bufaransa.


‎Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yamaze kugera muri Kenya, ashimangira ko ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa bugomba gushingira ku nyungu n’icyubahiro bya buri ruhande.


‎Inama ihuza u Bufaransa na Africa izwi nka “Africa Forward Summit” yatangiye mu 1973, uy’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igaruka ku guhanga udushya n’uburumbuke mu by’ubukungu.

‎Iyi nama kandi iteganijwemo igitaramo kizafasha abazayitabira gususuruka.

What do you feel about this post?

100%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *