Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko u Rwanda rukeneye asaga miliyari 114 Frw kugira ngo ruzibe icyuho cy’umubare muke w’abaganga b’inzobere mu kubaga, ibikoresho bikenerwa ndetse n’uw’ibyumba byo kubagiramo nabyo bikiri bike cyane.
Ibi byagarutsweho mu nama yahuje abaganga b’inzobere mu kubaga baturutse mu bitaro bya leta n’iby’abigenga baganiriye ku buryo iki kibazo cyavugutirwa umuti kugira ngo hagabanwe icyuho kigaragara muri uru rwego.
Umuyobozi w’Urugaga rw’abaganga babaga mu Rwanda, Dr. Faustin Ntirenganya, yagaragaje ko iki kibazo gikomeye cyane kuko bigira ingaruka zikomeye ku barwayi usanga bategereza igihe kirekire kugira ngo babone umuganga wababaga.
Dr. Ntirenganya yabwiye RBA ko usanga mu bitaro byinshi mu gihugu biba bifite abantu benshi bategereje ko bazabonana na muganga ku buryo hari n’ushobora kumara umwaka ategereje kandi nyamara afite ikibazo kihutirwa.
Yagize ati “ Iyo urebye ibitaro binini mu gihugu usanga hari umubare munini w’abarwayi bategereje. Nk’ubu muri CHUK difite abarwayi 3000 bategereje, i Musanze bafite 1000 n’ahandi bagiye bafite abvantu benshi bategereje.
“Nk’ubu uje muri CHUK wifuza ko duhura gusa byagutwara ameze arenga umunani, waba wifuza ko nkubaga bikagusaba andi arengaho. Rero urumva ko ari ikibazo gikomeye.”
Kugeza ubu mu Rwanda umurwayi usaha kubagwa ahabwa igihe kiri hagati y’amezi umunani n’imyaka ibiri kugira ngo abone kubagwa.
Muri iyi nama abaganga bagaragaje ko hakenewe ubufatanye mu gushora imari muri uru rwego binyuze mu kongera umubare w’abaganga, ibikoresho n’inyubako zo kubagiramo kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Umuyobozi w’Urugaga rw’abaganga bigenga, Dr. Dominique Savio Mugenzi, yavuze ko hakenewe ubufatanye hagati ya leta ndetse n’inzego zigenga ku buryo izi nzego zombi zajya zifatanya kujya mu bitaro bifite umubare munini w’abarwai bakeneye kubagwa bakabaha serivise.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima , Dr. Jean Marie Vianney Ndayizigiye, yavuze ko leta iteganya kuziba iki cyuho binyuzed mu ishoramari rya miliyoni 78.5$ (asaga miliyari 114 Frw) ari zo zizashorwa muri uru rwego mu gihe cy’imyaka itanu, uhereye mu 2026 kugera 2030.
Kugeza ubu u Rwanda rufite abaganga babaga 226 mu gihe hakenewe 1400, rukagira inzu zo kubagiramo 340 aho uyu mubare uri munsi y’ukenewe kuko kugeza ubu abarwayi ibihumbi 100 babagirwa mu nzu imwe mu gihe hakenewe ko abarwayi batanu ari bo bakwiye kubagirwamo.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

