America yizeye ko u Rwanda ruzacyura ingabo rufite muri Congo.

NEWS

Umunyamabanga wa Leta ya America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio yabwiye Abadepite ko afite icyizere ko u Rwanda ruzacyura ingabo zarwo ziri muri Congo.

Ku mugaragaro ntabwo u Rwanda rwigeze rwemera ko rufite ingabo ku butaka bwa repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyakora ruvuga ko rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi za kurinda imbibe zarwo.

Ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga muri America, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio yavuze ko “Ku bijyanye na DRC n’u Rwanda, basinyanye amasezerano y’amahoro, ariko ikibabaje ni uko itubahirizwa neza.”

Yavuze ko nubwo ibyo avuga hari abatabyemera, u Rwanda rwatangiye kubahiriza ibyo rwemeye.

Ati “Byabaye ngombwa ko dufata ibihano. Ku ruhande rw’u Rwanda, dutangiye kubona akayihayiho ko kubahiriza amasezerano.”

Yavuze ko ibintu bigenda bihinduka bigana imbere nubwo bitihuta cyane.

Ati “Ariko turizera ko kuvana ingabo z’u Rwanda mu karere (Congo) bizatangira gukorwa mu kwezi gutahamo hagati.”

Yongeyeho ko byumvikana ko hasigaye ikibazo cya M23 na cyo kigomba kubonerwa igisubizo.

Kugeza ubu ntacyo u Rwanda rwavuze kuri ibi byatangajwe na Leta zunze ubumwe za America. Gusa kwerura gutya ko u Rwanda rufite ingabo muri Congo, byaba bishimangiye amarira y’abateetsi b’i Kinshasa n’ibirego bihoraho ko AFC/M23 ibona ubufasha bw’ingabo z’u Rwanda ku rugamba.

Marco Rubio yakomeje avuga ko ku mpungenge z’uko ingabo z’u Rwanda zazambikwa imyambaro ya AFC/M23 zikaguma muri Congo, na byo bizagenzurwa.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *