Amerika: Abantu babiri bagaragaje ibimenyetso bya ‘Hantavirus’

Education and Health NEWS

Abantu babiri mu Banyamerika 17 bari mu bwato bwa M/V Hondius bwagaragayemo Hantavirus, bagaragaje ibimenyetso ndetse umwe yasanzwemo imwe muri virusi zigize Hantavirus.

Byatangajwe n’urwego rw’ubuzima rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NNS, ndetse rwavuze ko abo Banyamerika bose bari muri ubwo bwato uko ari 17 bahawe indege ibasubiza muri Amerika kugira ngo bajye kwitabwaho birushijeho.

Hantavirus ni indwara iterwa na virusi zikunze kuba mu ngugunnyi/inkegesi (rodents) cyane cyane imbeba. Abantu bashobora kuyandura binyuze mu guhumeka umwuka wandujwe n’inkari, ibisigazwa, cyangwa amacandwe y’izo ngugunnyi/inkegesi.

Bayandura kandi binyuze mu gukora ahantu handuye umuntu akikora ku munwa, ku izuru, cyangwa mu maso, kurya cyangwa kunywa ibiribwa n’amazi byanduye.

Iyi virusi yatangiye kongera kugarukwaho cyane ubwo abantu 150 bari mu bwato bwa M/V Hondius bari mu rugendo rwatangiye muri Werurwe 2026 rwerekeza kuri Antarctique, ariko bamwe batangira kugenda bapfa, biza gutahurwa ko ari Hantavirus iri kubahitana.

Ubwo bwato bwahise busa n’ubugiye mu kato kuko bwaheze mu nyanja hafi y’Ibirwa bya Canary kuko ibihugu bitandukanye byanze kubwakira, byanga ko ababurimo bashobora kuba bafite iyi ndwara bakaba bayanduza abandi.

Icyakora ibihugu bitandukanye byatangiye kugenda bicyura abaturage babyo baburimo, aho abenshi bahitaga babanza kunyuzwa mu kato.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *