Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe i Nairobi muri Kenya mu Nama ihuza Africa n’u Bufaransa iba kuri uyu wa 11 no ku wa 12 Gicurasi 2026.
Byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, ubwo yaganiraga na RBA muri uyu wa Mbere.
Minisitiri Nduhungirehe, yavuze ko iyi nama izahuza Abakuru b’Ibihugu bagera kuri 30 baganire ku mahoro n’umutekano, imari mpuzamahanga, ubucuruzi, ishoramari n’ibishya mu bukungu.
Hazaganirwa kandi ku bibazo by’abimukira n’ubuhuza bugamije amahoro muri Afurika.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda ruzitabira iyi nama kuko ruyifitemo inyungu nk’igihugu gisanzwe giteza imbere udushya, uburumbuke, n’ishoramari mu bukungu.
Yasobanuye ko kandi u Rwanda rufitanye umubano mwiza n’u Bufaransa ndetse na Kenya izakira iyi nama bityo ko rufite ishingiro ryo kuyitabira.
Iyi nama kandi izahuriza hamwe Abanyenganda baturutse hirya no hino muri Africa n’abazava mu Bufaransa barusheho kuganira amahirwe ari muri uru rwego hagati ya Africa n’u Bufaransa.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yamaze kugera muri Kenya, ashimangira ko ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa bugomba gushingira ku nyungu n’icyubahiro bya buri ruhande.
Inama ihuza u Bufaransa na Africa izwi nka “Africa Forward Summit” yatangiye mu 1973, uy’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igaruka ku guhanga udushya n’uburumbuke mu by’ubukungu.
Iyi nama kandi iteganijwemo igitaramo kizafasha abazayitabira gususuruka.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

