Kenya: Abanyeshuri b’abakobwa 16 bishwe n’inkongi y’umuriro.

NEWS

Abanyeshuri b’abakobwa 16 baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye ishuri ryisumbuye rya Utumishi Girls School riherereye mu Mujyi wa Gilgil muri Kenya.

Iyi nkongi yatangiye mu masaha y’igicuku gishyira kuri uyu wa Kane ubwo abanyeshuri bari baryamye.

Yibasiye icyumba kiraramo abanyeshuri bagera kuri 220. Bahise batangira kugerageza guhunga iyi nkongi bitera umuvundo ukomeye, aho abagera kuri 74 bakomeretse bikomeye.

Kugera ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana ariko harakekwa ko yaba yatewe n’insinga z’amashanyarazi zakoze ‘Circuit’.

Kugeza mu masaha ashyira igicamunsi kuri uyu wa Kane, ibikorwa by’ubutabazi byari bikomeje.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *