RSSB Tigers BBC yanditse amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yageze ku mukino wa nyuma mu marushanwa ya BAL, nyuma yo gutsinda Al Ahly yo mu Misiri amanota 106-97.
Muri uyu mukino w’ishyiraniro wakiniwe muri BK Arena kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Gicurasi 2026, witabiriwe n’abafana bagera ku 6.530 bayobowe na Perezida Kagame.
Ni umukino watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi agendana mu manota kuko agace ka mbere karangiye ari amanota 24-24. Mu gace ka kabiri, Oumar Ballo na Craig Randall batangiye gutsindira Tigers amanota menshi.
Icyakora ntabwo byarambye kuko Kelvin Murphy na Nuni Omot batsindiraga Al Ahly amanota menshi. Iyi kipe yakuyemo ikinyuranyo cyose, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya amanota 50-50.
RSSB Tigers yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, Teafale Lenard Jr na Mangok Mathiang batsinda amanota menshi, ariko mu mpera zako Al Ahly ihindura ibintu, Zachary Lofton agabanya ikinyuranyo, karangira RSSB Tigers iyoboye ku manota 80 kuri 76.
RSSB Tigers yakomeje gukina neza ari na ko ishyigikirwa n’abafana benshi muri BK Arena, Antino Jackson, Mangok na Teafale bazamura ikinyuranyo kigera mu manota 10 (94-84).
Mu minota ine ya nyuma, Nuni Omot ugenderwaho muri Al Ahly yujuje amakosa atanu asohoka mu kibuga, bishyira mu kaga ikipe ye irushwa cyane na RSSB Tigers umukino urangira ari amanota 106-97.
Iyi kipe yo mu Rwanda yitabiriye bwa mbere iyi mikino, yahise ikora amateka yo kuba iya mbere yo muri iki gihugu ibonye itike yo gukina umukino wa nyuma wa BAL iri kuba ku nshuro ya gatandatu.
Ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2026, izahura n’izava hagati ya Petro de Luanda yo muri Angola na Al Ahly yo muri Libya, zizakina ku wa Kane, Saa Moya z’ijoro.




What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

