Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Semuhungu rugumishaho icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cy’uko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Uyu ni umwanzuro w’Urukiko wafashwe ku wa 26 Gicurasi 2026, aho rwemeje ko ubujurire bwa Semuhungu Eric nta shingiro bufite ndetse n’ingwate yatanze asaba ko yarekurwa atayemerewe.
Ku wa 21 Gicurasi 2026 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza mu bujurire ku ifunganwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Semuhungu Eric.
Ni urubanza rwashyizwe mu muhezo bitewe n’uko ibivugirwamo birimo ibinyuranyije n’imyitwarire mbonezabupfura no kuba uregwa yagorwa no kuburanira mu ruhame.
Ni nyuma y’uko Semuhungu watawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026, ku wa 4 Gicurasi 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwanzuye ko akomeza gukurukiranwa afunzwe mu minsi 30 y’agateganyo, icyakora aza kujuririra icyo cyemezo.
Ibyaha byabonewe ibimenyetso bifatika bituma Semuhungu Eric akomeza kubikurikiranwaho afunzwe ni icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyo gusakaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, mu gihe icyo gukangisha gusenyabanya cyo cyaburiwe ibimenyetso byatuma akomeza kugikurikiranwaho.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

