NBA: umukinnyi Bam Adebayo yakuyeho agahigo ka Kobe Bryant bimushira ku mwanya wa 2 mu bakinnyi batsinze amanota menshi mu mukino umwe.

Mu mukino wabaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2026. umukinnyi witwa Bam Adebayo Ukinira Miami heats yakoze amateka aho yaje gutsinda amanota 83 mu mukino Batsindaga Washington Wizard amanota 150-129. Bam Adebayo yakuyeho agahigo kari gafitwe na Kobe Bryant watsinze amanota 81 mu mukino wahuje Los Angeles Lakers yakiniraga na […]

Continue Reading

Ibiciro by’ibicuruzwa mu Rwanda byiyongereyeho 9.2% mu kwezi kwa Gashyantare.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, (NISR) cyasohoye raporo  kuri uyu wa 10 Werurwe 2026  igaragaza ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,6%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 18,3%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 12,3%. Ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 71,1%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 8,6% mu gihe ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho […]

Continue Reading

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse ku kigero kitari gisanzwe aho byaherukaka muri 2020.

Intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel byagabye kuri Iran ni yo ikomeje gutuma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bitumbagira, cyane ko mu Burasirazuba bwo Hagati haturuka ibikomoka kuri peteroli bikenerwa hirya no hino ku Isi. Intambara yatangiye akagunguru kari kugura 77$ ariko gakomeje gutumbagira aho kuri ubu kageze kuri 119,50$. Bimwe mu bigo […]

Continue Reading

Perezida Paul KAGAME yitabiriye inama ivuga kwikoreshwa ry’ingufu za nucléaire yabereye mu Bufaransa.

Perezida Paul Kagame n’itsinda ry’abahagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe ingufu za atomike (RAEB) bari mu Bufaransa aho bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ingufu za nucléaire zifashishwa mu bikorwa bya gisivile. Iyi nama yabaye kuri uyu wa 10 Werurwe 2026 yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, inzego z’imari, abahagarariye inganda zitunganya ingufu […]

Continue Reading

Sudani: abantu 33 bishwe n’ibitero by’indege zitagira abapirote zizwi nka Drone.

ibi bitero bya drone bikaba byagabwe ku masoko abiri yitwa Abu Zabad na Wad Bandayo yo mu burengerazuba bwa leta ya Kordofan bikaba byahitanye abagera kuri 33 abandi bagakomereka. Amakuru dukesha france24 aravuga ko intambara hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi b’umutwe wa Rapid Support Forces yakaze cyane mu gace ka Kordofan kazwiho kuba gafite Amabuye […]

Continue Reading

Mozambique: Ingabo za RDF zasannye ishuri ryari ryarasenywe n’ibitero by’iterabwoba.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zavuguruye ishuri ribanza rya Macomia ryari ryarasenywe n’ibitero by’iterabwoba. Izi ngabo zashyikirije ubuyobozi n’abaturage iri shuri rya Macomia Primary School, ku munsi wo ku wa Mbere, tariki ya 9 Werurwe 2026. Ni ishuri rifite ibyumba bitatu by’amashuri n’ibiro bibiri […]

Continue Reading

Karongi: umukobwa wigaga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda bamusanze mu Kivu yapfuye.

umunyeshuri witwa Cyuzuzo Grace w’imyaka 23 wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rizwi (UR-CST), yakuwe mu Kiyaga cya Kivu yapfuye aho yari yasohokanye nabagenzi be. Uyu mukobwa yarohamye tariki 8 Werurwe ubwo yari yatemberanye ku Kiyaga cva Kivu na bagenzi be bigana, ari itsinda ry’abahungu batatu n’abakobwa babiri. Cyuzuzo yajyanye mu […]

Continue Reading

Ngabo Roben wahoze ari umuvugizi w’ikipe ya Rayon sports yahawe inshingano nshya muri Ferwafa.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, ni bwo Ngabo yatangiye imirimo ye ku biro bya FERWAFA, nyuma yo gusezera kuri Radio/TV10 yari amaze umwaka akorera mu biganiro by’imikino. Aka kazi gashya yerekejemo yigeze kugakora muri Rayon Sports, gusa yari amaze umwaka agahagaritse nyuma yo gusubira mu itangazamakuru, akomeza gufasha iyi kipe ku […]

Continue Reading