Intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel byagabye kuri Iran ni yo ikomeje gutuma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bitumbagira, cyane ko mu Burasirazuba bwo Hagati haturuka ibikomoka kuri peteroli bikenerwa hirya no hino ku Isi.
Intambara yatangiye akagunguru kari kugura 77$ ariko gakomeje gutumbagira aho kuri ubu kageze kuri 119,50$.
Bimwe mu bigo bitwara ibikomoka kuri peteroli binyuze mu nzira ya Hormuz yo mu Burasirazuba bwo Hagati byatangaje ko byahagaritse imirimo mu gihe intambara ihanganishije Iran na Israel na Amerika ikomeje gukaza umurego.
Hormuz iri hagati ya Iran na Oman. Buri munsi, inyuzwamo utugunguru turi hagati ya miliyoni 16 na miliyoni 21 tw’ibikomoka kuri peteroli, tungana na 20% by’inyuzwa ahandi hose ku Isi.
Ibihugu byo mu Muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi bwa peteroli (OPEC), birimo Iran, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Koweit na Iran, ni byo bikoresha cyane iyi nzira, byohereza ibikomoka kuri peteroli cyane cyane muri Aziya.
Ubusanzwe u Rwanda ruhindura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli buri mezi abiri. Impamvu ni uko kugira ngo bive aho birangurirwa mu bihugu by’Abarabu bigere i Kigali nibura bitwara ayo mezi biri mu nzira.
Bivuze ko uko ibiciro bihagaze ku isoko mpuzamahanga bigira ingaruka ku biciro byo mu Rwanda nyuma y’amezi abiri.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

