umunyeshuri witwa Cyuzuzo Grace w’imyaka 23 wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rizwi (UR-CST), yakuwe mu Kiyaga cya Kivu yapfuye aho yari yasohokanye nabagenzi be.
Uyu mukobwa yarohamye tariki 8 Werurwe ubwo yari yatemberanye ku Kiyaga cva Kivu na bagenzi be bigana, ari itsinda ry’abahungu batatu n’abakobwa babiri.
Cyuzuzo yajyanye mu bwato n’umwe mu basore bari basohokanye, bageze hagati mu kiyaga ubwato buriyubika. Uwo musore yahise atabarwa kuko yari yambaye ijire ituma akomeza kureremba hejuru y’amazi, umukobwa ahita arohama kuko ntayo yari yambaye.
uyu munyeshuri witabye imana akaba avuka mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro. Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bikuru bya Kibuye mu gihe hategerejwe ko umuryango we utegura gahunda yo kumushyingura cyane ko yabonetse se yamaze kuhagera.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

