Umuraperi w’Icyamamare Dr Dre yinjiye mu rutonde Rw’abaherwe nyuma yo kuzuza miliyari y’amadolari.

Entertainment NEWS

Umuraperi w’icyamamare ndetse n’umuhanga mu gutunganya umuziki, Dr. Dre, yinjiye ku rutonde rw’abaherwe b’Isi rwa 2026 rwatangajwe na Forbes, aho umutungo we ugeze kuri miliyari 1$.

Ni ubwa mbere uyu mugabo ufite imyaka 61 agaragaye kuri uru rutonde rw’abaherwe nyuma y’imyaka myinshi ibikorwa bye by’ubucuruzi n’umuziki bikomeje kumwongerera umutungo.

Ikinyamakuru Forbes cyagaragaje ko umutungo wa Dr. Dre waturutse cyane ku bikorwa bye birimo inzu itunganya umuziki ya Aftermath Entertainment ndetse n’ikigo cy’ikoranabuhanga mu majwi cya Beats Electronics cyamenyekanye cyane ku izina rya Beats by Dre.

Kwinjira kwa Dr. Dre kuri uru rutonde byyetuma aba umuhanzi wa Gatandatu uri ku rutonde rw’abahanzi bafite umutungo urenga miliyari 1$. Aho asanga abandi barimo Jay-Z, Beyoncé, Rihanna na Taylor Swift.

Ku rutonde rusange rwa Forbes 2026 Billionaires List, Dr. Dre ari ku mwanya wa 3332 aho anganya n’abandi barimo Rihanna ndetse na Jared Kushner.

usibye kuba yujuje miliyari kdi Dr dre afatwa nkuwashize ibuye rikomeye ku njyana ya hip hop. Mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize mu muziki, Recording Academy yashyizeho igihembo cyitwa Dr. Dre Global Impact Award, cyahawe abahanzi barimo Jay-Z, Alicia Keys na Pharrell Williams.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *