Tariki 2 Ukwakira 1990 wari umunsi w’icuraburindi ku basirikare ba RPA bari bamaze amasaha make batangiye urugamba rwo kubohora igihugu. Maj Gen Fred Rwigema yarishwe, ibintu byose bihindura isura, abasirikare bata icyizere, bigera aho bamwe bashaka gusubira inyuma.
Umunsi umwe Gen (Rtd) James Kabarebe we yigeze kuvuga ko iyo Perezida Kagame atahagoboka, urugamba rwo kubohora igihugu rwari guhagarara dore ko ingabo zarurwanaga zari zimaze kubura Umugaba Mukuru wazo.
Undi munsi, Gen (Rtd) Fred Ibingira yagize ati “ We [ni Afande] ni we wayoboye urugamba, ni we watuyoboye muve kuri aba bandi bajya babyiyitirira.”
Yakomeje agira ati “Umugabo yaraje adusanga hariya Kagitumba twese buri wese ari gushakisha inzira acamo ngo yongere guhunga […] urugamba rwari rwatunaniye. Umugabo bucya yatugezeho, asanga abantu bose bakanuye amaso, baracitse intege.”
Ibi bihe Gen (Rtd) James Kabarebe na Gen (Rtd) Fred Ibingira bavuga, Perezida Kagame ubwe na we yabigarutseho avuga ko uko yasanze abasirikare bamerewe, bishobora kuba ari byo bintu bibi yabonye mu buzima bwe hamwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gitabo A Thousand Hills: Rwanda’s Rebirth and the Man Who Dreamed It cyanditswe na Stephen Kinzer, avugamo ko ubwo Kagame yageraga ku rugamba, yashenguwe n’ibyo yabonye.
Mu ruhererekane rw’ibiganiro uyu mwanditsi yagiranye na Perezida Kagame mu mwaka wa 2006 na 2007, yaramubwiye ati “Byari byazambye cyane, birashoboka ko ari yo shusho mbi nigeze kubona mu buzima bwanjye […] iyo ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ibintu byashyize ikimenyetso mu buzima bwanjye, mu mitekerereze yanjye, ibintu bishobora kuba byarahinduye ubuzima bwanjye iteka ryose. Ibyo bintu bibiri ntibijya bimvamo. Mbana na byo …”
Icyo gihe Perezida Kagame avuga ko yahise ahamagaza abasirikare bari bayoboye urugamba, bakorana inama y’uburyo urugamba rukwiriye gukomeza. Ati “Bari bacitse intege ku buryo buteye ubwoba; ndetse nshobora kuba mbivuze mu buryo bworoheje.”
Mu gitabo The Struggle for Liberation: War and Militarism in African History cyanditswe na John Burton Kegel, agaragaza ko hari impamvu nyinshi zishimangira ko Kagame ari we wenyine washoboraga kongerera icyizere ingabo, urugamba rugakomeza.
Si ibyo gusa kuko kuba yarakoze mu rwego rw’ubutasi mu Ngabo za Uganda, byamuheshaga ububasha budasanzwe bwo kubona amakuru atabonwa n’abandi kandi icyo cyari ikintu cy’ingenzi mu rugendo rwari rwatangijwe na FPR-Inkotanyi hamwe n’ingabo zayo za RPA.
Uretse kuba abo muri RPA bari bamuzi nk’umuntu utihanganira amafuti, bazi urwego rwe n’ubumenyi yari afite mu kazi ke, Lt Gen (Rtd) Caesar Kayizari yigeze kuvuga ko bari bamuzi mu gisirikare cya NRA n’ibikorwa byamuranze ku rugamba ku buryo ngo ahari ibibazo iyo yahageraga, byabonerwaga umuti.
Ati “No mu gisirikare cya NRA baravugaga ngo ‘ah Kagame yahageze, biraza gukemuka.”
Kuva muri Amerika kwa Kagame byatanze impinduka mu rugamba rwo kubohora igihugu, kuko uburyo bw’imirwanire bwahise buhinduka, ingabo ziva mu kurwana mu buryo buzwi nka conventional Warfare zijya mu buzwi nka guerrilla na mobile warfare.
Kabarebe yigeze kubivuga neza ati “Mbere twarwanaga mu buryo buri conventional, twarwanaga nk’ibyihebe. Ingabo za Habyarimana zigashyira ku musozi, [imbunda ya] 14, izihanura indege, zikadutega, machine guns, ibifaru, indege hejuru twe tukagenda n’utubunda twacu twareze agatuza mpaka tukagera kuri izo mbunda. Abapfa bagapfa kandi ubwo ni mu Mutara harashashe, barakurasira mu bilometero bitatu, bine, ukarinda ubageraho.”
“Ni yo mpamvu Abazayirwa bavuze ko RPA ari ibyihebe […] kandi koko ni ko byari bimeze. Ubwo Umukuru w’Igihugu ahindura iyo mirwanire, ava muri iyo conventional, adushyira muri guerrilla, mobile warfare, kurwana ibitero shuma, kurasa umwanzi aho atazi, kumurasa aho atakubona, kumugwa gitumo, kumurasa mu ijoro, kumurasa mu rukerera, kumurasa umugenda, kumutesha umutwe, ntamenye aho uri.”
Igitero cya mbere cyagabwe hifashishijwe iyi mirwanire mishya, cyari icyo gufata Gatuna, mu ntangiriro za Ugushyingo. Icyo gihe cyakozwe na batayo yari iyobowe na Col (Rtd) Twahirwa Ludovic uzwi nka Dodo.
IGIHE
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

