Connect with us

Entertainment

Umuhanzi The Ben yasubije Bruce Melodie nyuma yo kumubwira ko gukina biza nyuma y’akazi

Published

on

Ibi byose byaje nyuma y’uko Madebeats ahishuye ko The Ben na Bruce Melodie muri 2017 bashatse gukorana indirimbo bikarangira itabayeho.

The Ben nyuma yayo makuru yaragiye hanze yahise agirana ikiganiro n’itangazamakuru The Ben yavuze ko atiyiziho gusuzugura bityo ko niba hari ibyo yijeje Bruce Melodie bitabayeho amusabye imbabazi.

Ati “Niba naramuhamagaye nkigira mu byanjye ambabarire  Njye siniyiziho gusuzugura. Ubundi umuhanzi iyo mugiye gukorana indirimbo habaho gufata igihe gihagije. Ashobora kuba atarihanganye no kuba gahunda twahanye yaratinze. Ntabwo nshobora gusuzugura umuntu.”

Bruce Melodie utaripfana nawe yahise amusubiza  mu butumwa  Bruce Melodie yatambukije binyuze ku mbuga za 1:55 AM irerebera inyungu ze, yasubije The Ben ko atagatewe ishema no kujya mu mikino mu gihe hari akazi kamutegereje.

Ati “Rimwe na rimwe hari igihe mvuga ibintu byabaye abantu bakagira ngo ndabeshya, biriya bintu yavuze ntabwo yabeshye 70%, The Ben yantumyeho abantu be, rimwe na rimwe nawe aranyivugishiriza, buriya rero sinjya mbiha agaciro cyane cyane nk’umuntu mukuru, ntabwo muruta ariko sintekereza ko imikino burya iza mbere y’imirimo.”

“Njye sinaterwa ishema no kuvuga ngo narakinnye hari kuba akazi. Abyumve neza burya akazi karabanza, iyo umuntu adakora burya ntanahembwa kandi burya gukena biva ku kuntu umuntu yitwaje umwanya afite n’ukuntu awukoresha, ndakwemera mukuru wanjye ndanakubaha ariko jya ukora uve mu mikino.”

Umuhanzi The Ben yaje gusubiza Bruce Melodie abinyujije kuri space kurubuga rwa x yahoze yitwa Twitter.  ati “ntago mugenzi wanjye n’amususuzuguye (Bruce Melodie) ntago namenye ko we yasuzuguwe n’amusaba imbabazi ejo bundi nabikuye ku mutima”.

Yakomeje avuga ko byamubabaje gusaba imbabazi Bruce Melodie akabifata ukundi avuga ko kuri we game (imikino) ari kumuti wo kuruhura mu mutwe.

The Ben Nominated for AFRIMMA2020 – KT PRESS

Umuhanzi The Ben