Connect with us

Entertainment

Niyo Bosco yatunguranye asezera umuziki usanzwe

Published

on

Niyo Bosco yamaze kumenyesha ubujyanama bwe ko uretse amashusho y’indirimbo Ndabihiwe aherutse gusohora, nta yindi ndirimbo isanzwe azakora.

Ibi Niyo Bosco yabishimangiye ubwo yari mu kiganiro Samedi Detente  gitambuka kuri Radio y’u Rwanda, aho yavuze ko agiye kureka umuziki usanzwe agakora uwo kuramya no guhimbaza imana.

Ati “ Njye Imana yankoreye ibintu byinshi, hari ibintu byinshi yagiye insimbutsa rero ntuzatungurwe nubona nafashe icyemezo cyo gukora Gospel gusa ibindi nabyo bifite ababikora neza ku buryo ntabikoze nta gikuba cyaba gicitse. Njye ngiye gukora umuziki ufasha abantu, uramya ukanahimbaza Imana.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo nabyutse ngo numve ngiye kubikora ahubwo ngiye kwica icyiru ahubwo mba naranatinze kuko Imana iba yarankoreye ibintu byinshi cyane.”

Abajijwe niba atari igihombo agiye kwiteza, Niyo Bosco yagize ati “Ku buryo se Isi yakwishyura ijuru rikaguhombya? Njye simpinduye umwuga igihindutse ni ubuzima.”

Niyo Bosco yavuze ko ku bwe atifuza kubaho yigenga, ahubwo akeneye imbaraga zo kumugenga kandi asanga aribyo bizamugirira akamaro.

Niyo Bosco’s new song about peer pressure - The New Times

Niyo Bosco yamenyesheje ubuyobozi bwa KIKAC Music isanzwe imufasha mu bijyanye na muzika ko yasezeye umuziki usanzwe, yinjira mu wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu Ugushyingo 2023 nibwo Niyo Bosco yinjiye muri KIKAC Music yari yiyemeje kumufasha, bivuze ko yari afite indirimbo nyinshi zari zitarasohoka, ahamya ko ataramenya ikizaba, gusa yemeza ko nk’umuntu wavuye kure mu mpano yahawe yahisemo kwitura Imana.