Umuhanzi Audia Intore yasabwe aranakobwa

Entertainment

Umuhanzi w’injyana gakondo, Audia Intore, yasabwe anakobwa n’umukunzi we bamaze igihe mu munyenga w’urukundo Cyiza Kelly.

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Nyakanga 2025, bubera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya.

Ni ibirori byabanjirijwe n’umuhango wo gusezerana mu mategeko wabereye mu Murenge wa Remera tariki 26 Kamena 2025.

Biteganyijwe ko Audia Intore na Niyonsenga Cyiza Kelly, bari busezerane imbere y’Imana kuri uyu wa Gatandatu mu rusengero Anglican Church Kimironko, nyuma y’iyo mihango abatumiwe bakaza kwakirirwa muri Madeleine Garden mu Murenge wa Kinyinya.

Audia Intore akoze ubukwe nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bakundana, umubano bombi bavuga ko wabanjirijwe n’ubushuti busanzwe.

Ubusanzwe amazina bwite y’umuhanzi Audia Intore ni Uwimana Alice Diane.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *