Mu Buyapani, abayobozi bahangayikishijwe cyane no gushaka uburyo hagaruzwa imbunda 16000 za palasitiki zatanzwe bizwi ko ari ibikinisho hirya no hino mu gihugu, nyuma bikaza kumenyekana ko zifite ubushobozi bwo kurasa n’amasasu asanzwe.
Polisi yo mu Buyapani, ‘National Police Agency (NPA)’ iherutse gusohora itangazo riburira abantu bose ko hari imbunda zibarirwa mu bihumbi zatanzwe nk’ibikinisho ‘prizes in claw machines’ hirya no hino mu gihugu, nyuma bikaza kumenyekana ko ari imbunda zifite ubushobozi bwo kurasa amasasu asanzwe, yongeraho ko ubu, ubuyobozi burimo bukora ibishoboka byose ngo buzigaruze zive mu baturage.
Izo mbunda zo mu bwoko ‘Real Gimmick Mini Revolver’ zinjiye mu Buyapani zitumijwe mu Bushinwa kugira ngo zikoreshwe mu mikino izwi nka ‘crane games’, ariko nubwo byagaragaraga ko ari ibikinisho bya palasitiki, nta kibazo zatera ku buzima bw’abantu, byaje kugaragara mu mabwiriza agenga imikoresheze yazo (technical specifications) ko zifitemo ubushobozi bwo kuba zanarashishwa nk’imbunda zisanzwe.
Buri mbunda muri izo zari zatumujwe nk’ibikinisho, izana n’amasasu yayo umunani (8), ashobora kuraswa akanapfumura ibintu bitandukanye, ndetse akaba yanakoreshwa mu gukanga abantu, ariko Polisi yo mu Buyapani yaje kumenya ko burya izo mbunda zishobora no kurasa amasasu asanzwe yica
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

