‎Trump yanenze igisubizo cyatanzwe na Iran ku ngingo 14 zo guhagarika intambara

NEWS Politics

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko atanyuzwe n’igisubizo Iran yatanze ku ngingo 14 iherutse kuyoherereza binyuze ku muhuza Pakistan mu rwego rwo kurangiza intambara.

‎Ni ingingo Amerika yohereje Iran ku wa 02 Gicurasi 2025.

‎Abinyujije ku rubuga rwa Truth Social, Trump, yatangaje ko Iran imaze imyaka 47 ikinisha Amerika, ashimangira ko atanyuzwe n’igisubizo cyatanzwe na Iran.

‎Yagize ati “Nasomye igisubizo cya Iran, ntabwo nakishimiye”.

‎Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baghaei, yavuze ko  Amerika ikomeje gutanga “ibyifuzo bidashyize mu gaciro”, yongeraho ko igisubizo  cyashyikirijwe Pakistan ejo hashize, “gifite ishingiro.”

‎Umwe mu bayobozi ba Iran yabwiye Al Jazeera, ko igisubizo yatanzwe cyibanda ku guhagarika intambara mu karere kose, cyane cyane muri Libani, ndetse n’umwuka mubi ukomeje gututumba mu muhora wa Hormuz.

‎Uyu muyobozi yongeyeho ko igisubizo Iran yatanze gitanga ikizere cyo guhagarika intambara.











What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *