Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice, yemeje ko umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier yongewe mu bakinnyi 31 bagomba kwitabira umwiherero w’Amavubi utegura imikino ya FIFA Series.
Ni amakuru yatangarijwe mu kiganiro cya RTV Kick-Off cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Werurwe 2026.
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yahamije ko Kwizera Olivier yongewe ku rutonde rw’abakinnyi 31 bagomba kwitabira umwiherero w’abazitegura imikino ya FIFA Series 2026.
Mu minsi ishize ubwo hatangazwaga urutonde rw’abazajya mu mwiherero, izinz ry’uyu muzamu ryagarutseho cyane ndetse na perezida wa Ferwafa amusabira kongerwamo.
andi makuru avugako umuzamu usanzwe ukinira amavubi Ntwari Fiacre atazakina iyi mikino ya FIFA Series kuberako afite ikibazo cy’Uburwayi.
Kwizera olivier yaherukaga mu Mavubi 2022.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

