Umuhungu wigaga muri Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubunenyingiro ishami rya Tumba mu Karere ka Rulindo yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo amanitse mu nzitiramibu yapfuye ndetse n’umukobwa wari waje kumusura na we aryamye hasi yapfuye.
Ibyo byabaye kuri uyu wa 24 Werurwe 2026 aho uwo umuhungu yari acumbitse hafi y’iryo shuri.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe avugako , Uwo muhungu yigaga mu mwaka wa mbere w’ibijyanye na Information Technology muri RP Tumba College gusa uwo mukobwa wari wamusuye ntibiramenyekana niba na we yari umunyeshuri.
Uwahatanze amakuru yagize ati “Ni umuhungu n’umukobwa basanzwe muri ‘ghetto’ umuhungu yabagamo inyuma y’ikigo bapfuye. Abahageze basanze bari bifungiranyemo imbere hariho n’ingufuri. Uwo muhungu yari umunyeshuri wacu ariko umukobwa ntituramenya neza niba yigaga hano.”
Umutangamakuru yongeyeho ko basanze umuhungu amanitse mu nzitiramibu bisa n’aho yiyahuye na ho umukobwa we aryamye hasi.
Ati “Iyo ‘ghetto’ yari iy’umuhungu basanze amanitse mu nzitiramibu hejuru ariko umukobwa we ari hasi ariko na we yapfuye.”
Meya w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yahamije aya amakuru y’urupfu rw’uwo munyeshuri wa RP Tumba College ndetse n’uwari wamusuye.
Ati “Byabereye mu rugo rw’umuntu wari ufite inzu zikodeshwa uwo muhungu yabagamo. Twasanze uwo musore wari ufite imyaka 20 ari mu mugozi w’inzitiramibu yapfuye n’umukobwa agaramye ku buriri yapfuye. Inzego zibishinzwe zinjiye mu kibazo ziri kwegeranya ibimenyetso ngo hamenyekane neza andi makuru.”
Meya Mukanyirigira yongeyeho ko bikekwa ko uwo musore ari we wishe uwo mukobwa na we yarangiza akiyahura kuko ngo hari ubutumwa bwo kuri telefone yoherereje iwabo w’umukobwa ababwira ko amaze kumwica ngo yongeraho n’aho bazasanga umurambo we.
Uwo muyobozi yaboneyeho gusaba ababyeyi kujya bita ku bana babo bakagirana ubucuti ku buryo baganira byose kuko uwo mukobwa basanze yari yavuye iwabo agiye mu Mujyi wa Kigali kureba aho azakorera imenyerezamwuga ariko aza no kujya i Rulindo batabizi.
Uwo mukobwa yari afite imyaka 18 ndetse ababyeyi b’umuhungu bari bazi ko abo bombi baziranye kuko bize ku kigo kimwe.
Ababyeyi b’aba bana ubwo inzego z’umutekano zahageraga na bo bari bahageze mu gihe imirambo y’abo bombi yahise ijyanwa gukorerwa isuzuma.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

