Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo imikino ya BAL 2026 yo mu itsinda ryiswe Kalahari Conference itangire kubera i Pretoria muri Afurika y’Epfo, kuva tariki ya 27 Werurwe kugeza ku ya 4 Mata 2026.
U Rwanda ruzahagararirwa na RSSB Tigers yitabiriye iyi mikino ku nshuro ya mbere, isimbuye APR BBC yikuye mu irushanwa.
Mu bakinnyi 12 iyi kipe izifashisha harimo batandatu ba APR BBC bayobowe na Axel Mpoyo, Ntore Habimana, Ndizeye Dieudonne, Mangok Mathiang, Teafale Leonard Jr na Graig Leonard Randle. Aba bakinnyi biyongeraho umutoza James Maye Jr uzaba wungirije.
Abasanzwe muri Tigers ni Antino Jackson, Hagumintwari Steven, Bizimana Paul, Viny Okouo, Cyiza Chandelier wa Kepler BBC na Furaha Cadeaux de Dieu wa REG BBC.
Biteganyijwe ko iyi kipe izerekeza muri Afurika y’Epfo, ku wa Gatatu, tariki ya 25 Werurwe 2026.
iyi kipe ikaba izaba iyobowe n’umutoza Henry Mwinuka nk’umutoza mukuru, azungirizwa na James Maye na Kenneth Gasana.
Uretse Tigers BBC, andi makipe azakina Kalahari Conference ni Johannesburg Giants yo muri Afurika y’Epfo, Al Ahly Tripoli yo muri Libya, Dar City yo muri Tanzania, Nairobi City Thunder yo muri Kenya na Petro de Luanda yo muri Angola.
Amakipe ane azitwara neza muri buritsinda, niyo azahurira i Kigali mu Rwanda, mu mikino ya kamarampaka n’iya nyuma, izaba kuva tariki ya 22 kugeza 31 Gicurasi 2026.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

