Connect with us

Life

Rubavu: RPF Inkotanyi mu mujishi wo kurandura amavunja yugarije abaturage

Published

on

Ubwo yatorerwaga kuyobora Umuryango RPF Inkotanyi mu karere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yatangaje ko bagiye gushyira imbaraga mu kurandura amavunja bivugwa ko yugarije abaturage.

 

Ibi yabigarutseho kuwa 10 Ukuboza 2023 mu kiganiro yahaye Itangazamakuru, nyuma yo gutorerwa kuyobora Umuryango RPF Inkotanyi, mu karere ka Rubavu.

 

Ati “Tuzabegera dukore ubukangurambaga kuko nta muturage ukwiriye kurwara amavunja, kubaho afite umwanda, ntawe ukwiriye kubaho bitandukanye n’ibyiza Umuryango RPF Inkotanyi ubufuriza abo bose tugiye kubajyamo n’abakiri kure mu myumvire tubigishe by’umwihariko ni biba ngombwa tubashyireho igitutu cy’abantu babakurikirana mu buryo bw’Urukundo.”

 

Akomeza avuga ko ibi byose bazabikora babihaye igihe ntarengwa, kuko Umuryango FPR Inkotanyi udatinda mu makorosi.

 

Abarwaye amavunja muri Rubavu hari abavuga ko bayarozwe

Iyo utembereye mu kagari ka Busoro, ho mu murenge wa Nyamyumba, uhasanga bamwe mubarwaye amavunja ureba ukabona ko amano yabo agiye gutakara.

Uyu twise (An) mu nkuru kuko atifuje ko dutangaza imyirondoro ye, n’umubyeyi ukuze wo muri uyu murenge umaze imyaka myinshi arwaye amavunja, aho amaze igihe atakira Ubuyobozi avuga ko akeneye umuti wo kumuvura amavunja hadasigaye ni abo mu muryango we, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

 

Uyu mubyeyi avuga ko amavunja bagerageza kuyahandura ariko agakomeza kugaruka, ikindi akaba amurya cyane aho akeka ko ari amarogano.

 

Uretse uyu mubyeyi hari undi muturage nawe wo muri aka kagari wabaswe n’amavunja, abaturanyi be bakaba bavuga ko atagira aho akinga umusaya kuko arara aho abonye, ibyo bavuga ko bijyana n’umwanda ukabije umutera kurwara amavunja.

 

Uretse muri uyu murenge kandi, iyo utembereye mu kagari ka Terimbere ho mu murenge wa Nyundo uhasanga abaturage babaswe n’amavunja.

 

Ni kenshi hagiye hakunda kugaragara abaturage barwaye amavunja akomoka ku mwanda ukabije bakabeshya ko ari amarogano, Ubuyobozi bukavuga ko bugiye kubakurikirana ariko ayo mavunja ntacika.

Ifoto igaragaza bamwe mubarwaye amavunja mu murenge wa Nyamyumba, akagari ka Busoro