Connect with us

Life

Impungenge ku bana 600 bavutse ku bagabo batatu, bagasanganwa ikibazo

Published

on

Aba bagabo batangaga amakuru y’uko bakora akazi ko kugurisha intanga, aho imwe yabaga igurishwa amadolari 100$. Binyuze kuri Facebook, abagore benshi bakeneye abana bagannywe serivisi z’aba bagabo, batangira gukorana nabo.

Icyakora ibintu byaje guhindura isura nyuma y’uko abagore baguze intanga kuri abo bagabo, baje kuvumbura ko kera kabaye abana babo bafite abandi benshi bavukana, kandi aya makuru bakaba batari bakayabwiwe mbere.

Ibi nibyo byatumye babibwira itangazamakuru, ritangira gukurikirana iby’iki kibazo. Mu bushakashatsi ryakoze, ryaje gusanga abagabo babiri baragize uruhare muri iki gikorwa, ibivuze ko abana babavutseho bafitanye isano ya hafi.

Ubu bucukumbuzi bw’itangazamakuru bwaje no kugaragaza umugabo wa gatatu nawe ukomoka muri uyu muryango, muri rusange biza kuvumburwa ko aba bose bafite abana nibura 600.

Ikibabaje ni uko aba bagabo bose bafite indwara ifata umwijima, kandi ikaba ishobora guhererekanywa mu bisekuru, ibivuze ko aba bana bose bavukanye iki kibazo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *