Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Raphael Tuju, yatawe muri yombi nyuma y’umunsi umwe bivugwa ko yaburiwe irengero, ibyo bikaba byaratumye habaho impungenge ko ashobora kuba yarashimuswe.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Umuyobozi w’iperereza ry’ibyaha Mohamed Amin yavuze ko Tuju yari mu rugo rwe igihe cyose, avuga ko ari “ibura rye ryateguwe aho kuba ikibazo cy’ukuri cy’umuntu washimuswe”.
Mbere gato y’uko atabwa muri yombi, Tuju yari yabwiye televiziyo Citiezen TV yo muri icyo gihugu ko yagiye kwihisha nyuma yo gukurikirwa n’imodoka idafite ikimenyetso.
Uyu wahoze ari Minisitiri amaze igihe kinini ahanganye n’ikibazo cy’amategeko cyo kugurisha imitungo ye iri mu mujyi wa Nairobi kubera inguzanyo ya banki itararishwe.
Amin yagize ati: “Imyitwarire yakozwe nkana na Raphael Tuju isa nkaho ari igikorwa cyateguwe cyo kubeshya abaturage kugira ngo bagire impuhwe zidafite ishingiro no guhungabanya ubunyangamugayo bw’urwego rwa polisi rw’igihugu.”
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

