Connect with us

Entertainment

Rubavu: Amakipe azahagararira akarere mu murenge Kagame Cup yamenyekanye, ahandi zibyara amahari

Published

on

Imikino ya nyuma yo kumenya amakipe azaserukira Akarere ka Rubavu yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, mu mikino y’Umurenge Kagame Cup 2023-2024, ahamenyekanye amakipe azagahagararira ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba mu cyiciro cy’abagabo, mu gihe mu cyiciro cy’abagore zabyaye amahari, kuko n’ubwo hari iyahawe igikombe iyo byakinnye itanyuzwe.

 

Mu mupira w’amaguru, mu bagabo umurenge wa Gisenyi wegukanye igikombe utsinze uwa Nyakiliba ibitego 2-1.

Mu cyiciro cy’abagore ikipe y’Umurenge wa Nyamyumba yasezereye iya Nyakiliba iyitsinze ibitego 3-0, gusa amakuru akomeza kugenda ahwihwiswa ko iyi kipe nubwo yatsinze yakinishije umukinnyi ufite Licence ya Ferwafa kandi bitemewe muri aya marushanwa, aho amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko uyu murenge utanyuzwe watangiye inzira zo kujuririra iki cyemezo.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco watwaye igikombe mu mupira w’amaguru mu bagabo, yavuze ko atewe ishema no kwegukana iki gikombe, kandi ko afite abakinnyi bafite impano yo gukina umupira w’amaguru bigaragaje.

 

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper Yashimye Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwashyizeho iri rushanwa ry’Imiyoborere.

 

Ati: “Amarushanwa yitiriwe Umukuru w’Igihugu, Umurenge Kagame Cup agategurwa mu nzego z’ibanze, aganisha ku miyoborere myiza y’Igihugu, n’ubukangurambaga buzamo n’imyidagaduro, impano z’abato mu mikino itandukanye zikagaragara, hazamo no kuzirikana no kwishimira imiyoborere myiza y’Igihugu.”

 

Mulindwa agaruka ku kibazo cyagaragajwe ko ikipe y’abakobwa yatsinze hari umukinnyi yakinishije utemewe yavuze ko abafana bavuga ibyabo, ndetse n’abatsinzwe mu mikino itandukanye bibagora kwakira intsinzwi, ariko ubusabe bwabo batabwima agaciro ahubwo ko bagiye gusuzuma amabwiriza agenga Umurenge Kagame Cup bakazakurikiza ibizaba muri iri suzuma.

 

Mulindwa yateguje abazahura n’ikipe ihagarariye akarere ka Rubavu ko batazazorohera, kuko nta kabuze asanga igikombe kizaguka mu karere ka Rubavu.

 

Ikipe y’Umurenge wa Busasamana, mu karere ka Rubavu niyo ifite umwanya wa gatatu ku rwego rw’Igihugu muri aya marushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2022-2023.

Umurenge wa Gisenyi wegukanye igikombe cy’Umurenge Kagame Cup utsinze Nyakiliba ibitego 2-1 mu mukino w’ishiraniro

Ikipe y’Umurenge wa Nyamyumba yatwaye igikombe kitari kuvugwaho rumwe

Ikipe y’Umurenge wa Gisenyi mu bagabo yegukanye igikombe ihigitse umurenge wa Nyakiliba, ku bitego 2-1

Ikipe y’Umurenge wa Nyamyumba mu bagire yegukanye igikombe mu karere ka Rubavu, amakuru akomeje kuvugwa ni uko yakinishije umukinnyi ufite Licence ya Ferwafa, kandi amategeko y’iri rushanwa atabyemera