AS Muhanga yatsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa maze amahirwe yo gusatira APR FC agenda agananuka.
Hari mu mukino w’umunsi wa 30 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26 aho AS Muhanga yari yakiriye Rayon Sports.
Igitego kimwe cya Twizeyimana Martin Fabrice cyo ku munota wa mbere kuri kufura ku ikosa ryari rikorewe Kubwimana Cedric, ni cyo cyatandukanyije impande zombi muri uyu mukino.
Kuva kuri uyu munota kugeza umukino urangiye, Rayon Sports yashyize igitutu kuri AS Muhanga ishaka kwishyura igitego, abakinnyi barimo Aziz Bassane, Habimana Yves, Mugisha Didier bagiye babona uburyo ariko bananirwa kububyaza umusaruro, umukino warangiye ari 1-0.
Ni umukino Rayon Sports yatakarijemo abakinnyi babiri bagize ibibazo by’imvune nka Ramazani Tshimanga wasimbuwe na Fabrice mu gice cya mbere na Fall Ngagne winjiye mu kibuga asimbura Habimana Yves na we yagize ikibazo ku munota wa 77 ava mu kibuga, Rayon Sports yasoje umukino ituzuye kuko impinduka zose yagombaga gukora yari yazisoje.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Gorilla FC yatsinze AS Kigali 2-1, Rutsiro FC yanganyije na Musanze FC 0-0, Police FC inganya na Mukura VS 0-0 mu gihe Marines FC yatsinze Bugesera FC 4-0.
Kugeza ubu Al Hilal iyoboye na 64, APR FC 56, Al Merrikh 55, Rayon Sports 48, Kiyovu Sports 47, Police FC 4
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

