#Kwibuka32: Kuwa 8 Mata 1994: Jenoside yakwiriye igihugu buri Mu tutsi atangira guhigwa bukware.

NEWS

Tariki ya 8 Mata 1994, nyuma y’umunsi umwe Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye mu Rwanda, ubwicanyi bwarakomeje mu bice bitandukanye by’igihugu, buri mututsi wese aho aherereye atangira guhigwa bukware n’abasirikare, abajandarume n’interahamwe bari bahuje imbaraga ngo batsembe Abatutsi.

Kuri iyi tariki kandi nibwo hashyizweho Guverinoma yiswe iy’abatabazi yari iyobowe na Sindikubwabo Theodore nka Perezida na Kambanda Jean nka Minisitiri w’Intebe.

Iyi guverinoma yashyizweho mu rwego rwo kwihutisha Jenoside yari imaze umunsi umwe itangiye. Ibi  byagaragariye mu bukana yakoranywe nyuma y’ayo matariki mu bice bitandukanye by’igihugu aho Abatutsi batangiye kwicwa urw’agashinyaguro.

Ni mu gihe ku rundi ruhande ingabo za RPA Inkotanyi nazo zakomeje urugamba zigamije guhagarika Jenoside yari yasakaye mu gihugu hose.

Kuri iyi tariki, Maj. Gen. Paul Kagame Paul wari umugaba mukuru w’ingabo za RPA Inkotanyi, yatangaje ko atangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside kuko bitari bigishoboka kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Arusha. Ingabo za RPA Inkotanyi zatangije urugamba mu mujyi wa Kigali, ziyemeza guhagarika Jenoside mu maguru mashya.

Ingabo za RPA zubuye imirwano mu duce twa Byumba na Ruhengeri kugira ngo zihagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Icyo gihe kandi abasirikare b’abafaransa n’ababiligi, batangiye igikorwa cyo gucyura abanyaburayi babaga mu Rwanda na bamwe mu bayobozi bakomeye ba leta.

Iki gikorwa Abafaransa bagihaye inyito ya “Opération Amarylis” naho Ababiligi bacyita “Silver Back.”

Kuri iyi tariki ni bwo umuryango wa Habyarimana n’abandi barimo Felicien Kabuga wabaye umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba na Perezida wa Komite ya Radiyo RTLM, burijwe indege n’abafaransa bahungishirizwa i Paris.

Tariki ya 8 Mata Abatutsi batangiye kwica urw’agashinyaguro aho mu Karere ka Nyaruguru Abatutsi bari bahungiye mu ruganda rw’Icyayi rwa Mata barishwe bose. Uwo munsi Abatutsi bageragezaga guhungira mu cyahoze ari Zaïre , Interahamwe zarabatangiraga, zikabakusanyiriza ahitwa Rusura, mu murenge wa Bugeshi muri Gisenyi, zikabica.

Abatutsi bari bahungiye Mwiri ku musozi wa Nyawera (muri Kayonza) barishwe. Interahamwe n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvénal bishe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga no mu Kigo cy’Abafureri b’Abayozefiti i Nyamirambo.

Ingabo za RPA Inkotanyi zageze i Kigali, Kagame Paul amenyesha MINUAR ko agiye kohereza umutwe w’ingabo gufatanya n’ingabo zayo mu guhagarika ubwicanyi bwakorwaga n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.

Mu Kinigi muri Perefegitura ya Ruhengeri, Koloneli Setako Ephrem yategetse Interahamwe kwica Abatutsi baho. Uwo munsi Ingabo za RPA Inkotanyi zarahageze zibasha kurokora bake bari basigaye bataricwa.

Abatutsi bari bahungiye mu bice bitanfukanye by’igihugu barishwe aho abari bari mu Ishuri rya St André i Nyamirambo, basanzwemo bakicwa ndetse kuva ku tariki ya 8, 14, 25 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Ruhuha, barishwe.

Abatutsi 5000 bari bahungiye ku rusengero rw’Abadiventisiti rwa Cyambara mu murenge wa Bigogwe muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu karere ka Rubavu. Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Bitaro bya Shyira muri Komini Giciye, Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu karere ka Nyabihu.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku rusengero rw’Abadiventisiti rwa Mudende muri Perefegitura ya Gisenyi, ndetse n’abari bahungiye ku rusengero rw’Abadiventisiti rwa Bweramana nabo barishwe.

Mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira uwa 8 Gicurasi 1994, hishwe abana b’imfubyi b’Abatutsi bigaga mu kigo cya SOS ku Gikongoro.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *