‎Mu misifurire itavugwaho rumwe Rayon Sports yanganyije na APR FC yuzuza imyaka itatu idatsinda mukeba

NEWS Sports

‎Ikipe ya Rayon Sports n’iya APR FC zagabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona (BK Pro League) wabereye kuri Stade Amahoro.

Muri uyu mukino wari witabiriwe n’abafana bari ku kigero cya 80%, Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ndikumana Asman ku munota wa 32 arobye umunyezamu Hakizimana Adolphe.

‎Ibyishimo bya Gikundiro ntibyamaze kabiri kuko ku munota wa 41, Cheikh Djibril Ouattara yishyuriye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu kuri penaliti yaturutse ku ikosa ryakorewe Byiringiro Jean Gilbert mu rubuga rw’amahina.

‎Uku kugabana amanota kwasize APR FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 56, ikomeza kurusha amanota umunani Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 48.

‎Ibi bivuze kandi ko Rayon Sports yujuje imyaka itatu y’imikino idatsinda mukeba wayo APR FC, ikuzuza n’imikino irindwi idatsindira iyi kipe yambara umukara n’umweru muri Stade Amahoro ivuguruye, dore ko iheruka kuyitsinda ku mukino wa Super Coupe wabereye i Nyamirambo muri Kanama 2024.

‎Uyu mukino wasifuwe na Ishimwe Jean Claude uzwi nka ‘Cucuri’, waranzwe n’ishyaka ryinshi ari na ko habaho amakosa atandukanye yatumye hatangwa amakarita y’umuhondo menshi ku bakinnyi barimo Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude, William Togui na Ruboneka Bosco ba APR FC, ndetse na Aziz Bassane na Youssou Diagne ba Rayon Sports.

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, na we yahawe ikarita y’umuhondo kubera kutishimira imisifurire ndetse aza no gukubita akantu mu nda umusifuzi wa kane Rulisa Patience mbere yo kumusaba imbabazi.

N’ubwo amakipe yombi yaremye uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo ibitego bindi, by’umwihariko uburyo bwiza bwahushijwe na Mamadou Sy ku ruhande rwa APR FC mu minota ya nyuma, umukino warangiye ari igitego 1-1, rutahizamu Cheikh Djibril Ouattara atoranywa nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mukino.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *