Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Tanzania, mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe azagirira muri iki gihugu ku Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026.
Amakuru y’uru ruzinduko yemejwe na Perezidansi ya Tanzania, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi.
Muri uru ruzinduko, Perezida Paul Kagame azakirwa anagirane ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan.
Ni ibiganiro bizibanda ku ngingo zirebana n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
U Rwanda na Tanzania bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zinyuranye zirimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho. Ibihugu byombi byanasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.
Muri Nyakanga 2025, u Rwanda na Tanzania byasinye amasezerano agamije gushyiraho ibiro by’Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA) i Kigali nk’intambwe ikomeye yatewe mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

