Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije Shema Arnold de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk ibyaha yari akurikiranyweho, rumuhanisha gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw no gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu ariko asubitse mu gihe cy’amezi atandatu.
Urukiko Rwategetse ko DJ Toxxyk ahita arekurwa icyemezo cy’Urukiko kikimara gusomwa.
DJ Toxxyk yari akurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka n’icyaha cyo kwanga gupimishwa icyuma gipima alcohol.
Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka DJ Toxxyk yakoze mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, ikagwamo umupolisi, ndetse n’ibiyobyabwenge byasanzwe iwe ubwo hakorwaga iperereza.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 111 riteganya ko umuntu wica undi bw’ububuraburyo, uburangare, ubushishozi buke, umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa ubundi buteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha.
Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ku bijyanye no gukora ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe, ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Ku cyaha cya gatatu cyo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka, ingingo ya 5 y’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda ryo mu 1987 iteganya ko umuntu wese yaba atwaye ikinyabiziga cyangwa atagitwaye, uzahunga kugira ngo badashobora kumenya ibyabaye, kandi azi ko icyo kinyabiziga cyangwa ubwe bwite yakoze cyangwa yateje impanuka ari ahantu hagendwa, azahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu kugera ku mwaka n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 10.000 Frw na 30.000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihana, naho iyo mpanuka itaba yatewe n’ikosa rye.
Impamvu iryo tegeko ari ryo ryifashishijwe kuri DJ Toxxyk ni uko ari ryo ryagenderwagaho ubwo yakoraga icyo cyaha.
Ni mu gihe iryo tegeko riteganya ko umuntu wanga gupimishwa icyuma gipima alcohol ahanishwa igifungo kuva ku minsi irindwi kugeza ku mezi atandatu n’ihazabu itarenga 20.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko nyuma yo gusesengura ubwiregure bw’impande zombi no kureba ibiteganywa n’amategeko rwamuhamije ibyo byaha byose rumutegeka kwishyura ihazabu no gukora imirimo y’inyungu rusange.
Urukiko ariko rwategetse ko iyo mirimo y’inyungu rusange DJ Toxxyk yakatiwe isubitswe mu gihe cy’amezi atandatu.
Ibyo bisobanuye ko DJ Toxxyk atazakora imirimo y’inyungu rusange yahanishijwe kuko yayisubikiwe mu gihe cy’amezi atandatu agomba kwitwararikamo.
Urukiko kandi rwategetse ko DJ Toxxyk asonewe gutanga ihazabu kuko yaburanye afunzwe by’agateganyo mu Igororero rya Nyarugenge.
Dj Toxxyk yatawe muri yombi ku wa 21 Ukuboza 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ruza gutegeka ko akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo ku wa 9 Gashyantare 2026.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

