Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, yatangaje ko umushahara w’abakozi ba Leta bose mu gihugu uziyongeraho 12%, uw’abakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi wiyongereho 15%.
Yatangaje aya makuru meza ku wa 1 Gicurasi 2026, ubwo Abanyakenya bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo, asobanura ko yafashe iki cyemezo kugira ngo bazashobore no guhangana n’ikibazo cy’ibiciro biri gukomeza kuzamuka.
Perezida Ruto yasobanuye ko umushahara w’abakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi wazamuwe cyane kubera ko ari urufatiro rukomeye rw’ubukungu bw’igihugu, rukemura ikibazo cy’inzara kandi rugaha abantu benshi akazi.
Yateguje Abanyakenya kandi ko Leta yafashe icyemezo cyo kuvugurura urwego rw’igihugu rushinzwe ubwiteganyirize (RHA) kugira ngo ruzarusheho gusubiza ibibazo by’abakozi.
Ubusanzwe, abarimu bo muri Kenya bemererwaga kwivuriza mu bitaro 900 ku kiguzi gito, ariko ubu Perezida Ruto yatangaje ko bazajya bivuriza mu bitaro birenga 9000, bemererwe kwivuriza mu bitaro byose byo ku rwego rwa 6, bivuye kuri bimwe.
Ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatangiraga kuzamuka bitewe n’intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran yakomye mu nkokora ingendo z’ubwato mu Muyoboro wa Hormuz, Abanyakenya baratakambye, basaba gufashwa koroherwa n’imibereho.
Mu byo basabye harimo kongezwa imishahara cyangwa se guhabwa andi mahirwe yatuma amafaranga binjiza adashirira muri serivisi bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Byitezwe ko urwego rushinzwe abakozi n’umurimo ruzatangaza amakuru arambuye ku cyemezo cyo kongera umushahara w’abakozi. Ni bwo hazamenyekana igihe kizatangira gushyirwa mu bikorwa.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

