Rwamagana: Umusore yaburiwe irengero ku munsi w’ubukwe bwe.

NEWS

Umusore w’imyaka 26 wari usanzwe akora muri rumwe mu nganda zikorera mu cyanya cy’inganda cya Rwamagana, yaburiwe irengero ku munsi w’ubukwe bwe, inzego z’umutekano zihita zitangira kumushakisha.

Uyu musore yaburiwe irengero guhera mu rukerera rwa tariki ya 2 Gicurasi aho yashakishijwe aho yari atuye mu Murenge wa Mwulire mu Kagari ka Bishenyi akabura.

Mu butumire bw’ubukwe bwari buherutse kujya hanze bugaragaza ko we n’umugeni we bari kuzakora ubukwe tariki ya 2 Gicurasi 2026, gusaba no gukwa byari kubera mu nzu mberabyombi ya Regina Pacis Rambura mu Karere ka Nyabihu.

Ubwo bamwe mu bari kumuherekeza bari bamaze kwitegura bahamagaye uwo musore kuri telefone baramubura. Icyatunguye abaturage ni uko imodoka zari kubatwara zari zahageze ahagana saa Cyenda z’ijoro, ariko ngo bahamagaye umusore baramubura banarebye aho yabaga ntibahamusanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, Rugengamanzi Steven, yatangaje ko amakuru y’ibura ry’uwo musore bayamenye ndetse bakaba basabye umuryango we gutanga ikirego kugira ngo inzego z’umutekano zibafashe kumushakisha.

Ati “Ejo twahawe amakuru n’ubuyobozi bw’Umudugudu batubwira ko hari umuturage uhacumbitse wari ufite ubukwe wagombaga kujya gukura umugeni Nyabihu mu Murenge wa Rambura wabuze. Gusa ngo kuri uwo munsi umusore yahamagaye umukobwa amubwira ko abona ko ubukwe bwabo hari abantu babwivanzemo, guhera icyo gihe yahise akuraho telefone.’’

Gitifu Rugengamanzi yavuze ko basabye umuryango w’uyu musore kujya gutanga ikirego kugira ngo inzego z’umutekano zibafashe mu kumushakisha.

Yavuze ko nta makuru y’icyishe ubukwe bwe bazi kugeza ubu bikaba bikiri amayobera.

Uyu musore avuka mu Karere ka Huye.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *