Papa Léon XIV yanenze intambara Amerika yagabye kuri Iran.

NEWS Religion

Papa Léon XIV yagaragaje ko atishimiye intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byashoje kuri Iran, asaba ko imirwano ikwiye guhagarara, hakayobokwa inzira y’ibiganiro.

Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yavuze ko umutekano udashobora kubonekera mu ntambara n’ubugizi bwa nabi.

Papa Léon XIV yabigarutseho mu masengesho yayoboye ku cyumweru i Vatican yabereye kuri Bazilika ya Mutagatifu Petero, aho yanenze cyane ubugizi bwa nabi buteye ubwoba abaturage bo mu Burasirazuba bwo Hagati bahuye na bwo mu byumweru bibiri bishize.

Yagize ati “Nsabiye abantu bose baburiye ababo mu bitero byagabwe ku mashuri, ibitaro no mu bindi bice bitandukanye abantu batuyemo.”

Ku munsi wa mbere w’ibitero bya Amerika kuri Iran ku wa 28 Gashyantere 2026, ni bwo ku Ishuri ribanza ry’abakobwa rya Shajarah Tayyebeh, riri mu karere ka Minab ryaguyeho igisasu, cyica abantu 175 biganjemo abana.

Papa Léon XIV yasabye impande zihanganye guhagarika intambara zikayoboka inzira z’ibiganiro, agaragaza ko n’ibikomeje kubera muri Liban biteye inkeke.

Umushumba wa Kiliziya ku Isi arakomeza ati “Ubugizi bwa nabi ntabwo bwageza ku butabera, umutekano n’amahoro abaturage bategereje.”

Mu minsi ishize Donald Trump yagaragaje ko Iran yashatse ko baganira ku guhagarika intambara ariko agaragaza ko atabikozwa nubwo n’ab’i Tehran bagaragaza ko batigeze babisaba.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *