Amavubi yahamagaye abakinnyi 31 azifashisha muri FIFA Series 2026 batarimo Kwizera Olivier biteza impaka nyinshi.

NEWS Sports

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yahamagaye abakinnyi 31 izakuramo 26 bazifashishwa mu mikino ya FIFA Series 2026 batarimo umunyezamu wa Rayon Sports,Kwizera Olivier.

Ni urutonde ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere mu kiganiro n’itangazamakuru Perezifa w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, n’umutoza mushya w’Amavubi, Stephen Constantine bakoze.

Eric Nshimiyimana uri mu batoza bungirije b’Amavubi yavuze ko FIFA yari yababwiye ko bagomba guhamagara abakinnyi 55 bakazakuramo 26, gusa bo bahisemo guhamagara 31 bazatoranywamo 26 bazifashishwa muri FIFA Series 2026.

Abo bakinnyi 31 bahamagawe ni abanyezamu; Ntwari Fiacre, Niyongira Patience, Bigirimana Hugo na Hakizimana Adolphe!

Ba myugariro; Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Kavita Phanuel, Nshimiyimana Yunusu, Imanishimwe Emmanuel, Niyomugabo Claude, Byiringiro Jean Gilbert na Uwumukiza Obed.

Abakina hagati ni; Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Samuel Gueulette, Muhire Kevin, Kalisa Sven, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Gilbert, Hakim Sahabo na Uwineza Rene.

Abasatira ni; Mickels Joy, Ndayishimiye Karl Matteo, Nshuti Innocent, Mickels Joy Lance, Biramahire Abeddy, Byiringiro Lague, Kwizera Jojea, Mickels Leroy Jacques, Kury Johan Marvin, Niyo David na Mugisha Gilbert

Gusa nubwo ari aba bahamagawe gusa ubwo abanyamakuru bahabwaga umwanya ngo babaze ibibazo abenshi bahuriraga ku kibazo kimwe bakabaza impamvu kwizera Olivier umunyezamu wa Rayon sport atahamagawe kandi ariwe muzamu uri mu gihugu urimo kwitwara neza, abandi bakavugako rutahizamu Gitego arthur nawe yagakwiye kuba yahamagawe kuko Ariwe mu nyarwanda ufite ibitego byinshi muri shampiyona ibitego 11.

nyuma umunyamakuru wa B&B kigali jean luc Infurayiwacu yaje kongera kubaza agira ati ” umunyezamu Kwizera olivier arimo kwitwara neza muri shampiyona ntawutabibona yewe yegukanye nigihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa gashyantare ati mwadufashe mu katubwira niba hari indi mpamvu yaba imubuza guhamagarwa

aha yaje gusubizwa na perezida wa ferwafa Shema Fabrice yagize ati ” nakomeje kumva mwese muhuriza muri Kwizera olivier ariko buriya buriwese tumuhaye umwanya yatubwira undi twasize, ati gusa nubundi ni camp igiye gukorwa uwo kwizera Olivier nawe naze umutoza arebe urwego rwe.

nyuma y’ibi byose umutoza w’ikipe y’Igihugu constantine yavuzeko ” urutonde rwabahamagawe rutakabaye ingingo yo kuganirwaho kuko baba bahagaranwe ubushishozi”

Abakinnyi 31 Bari bahamagawe batarimo Kwizera Olivier.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *