Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 9,4% mu 2025.

Economy NEWS

Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda mu 2025 wazamutse ku kigero cya 9,4% ugera kuri miliyari 23.387 Frw uvuye kuri miliyari 19.918 Frw wari uriho mu mwaka wari wabanje wa 2024.

Ibyagize uruhare mu kuzamuka k’ubukungu harimo serivisi zihariye 52%, urwego rw’inganda rufite 22% mu gihe ubuhinzi bwihariye 20%.

Mu gihembwe cya Kane cy’umwaka wa 2025, ubukungu bwari bwazamutse ku kigero cya 11,2% mu gihe mu gihembwe cya mbere bwari bwazamutse kuri 6,5%, mu cya kabiri bwari bwazamutseho kuri 7,8% na 11,8% mu gihembwe cya gatatu.

Imibare itangajwe mu gihe hari ibibazo by’intambara ikomeje kuyogoza Uburasirazuba bwo Hagati ihanganishije Iran n’ibihugu birimo Amerika na Israel ariko iri kototera ibindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho u Rwanda rusanzwe rufite isoko rinini.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Yusuf Murangwa, yavuze ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’ingaruka zitewe n’iyi ntambara, kandi ko iyo nzira yatangiye.

Ati “Hari ibicuruzwa twohereza muri ibyo bihugu ariko hari n’ibicuruzwa bihanyuzwa bigana ahandi […]. Ni ikibazo cyane ku bicuruzwa by’imboga n’imbuto, ubu ntabwo bishoboka ko bijyayo, ibyo byonyine ni ikibazo.”

“Turi gufatanya n’abacuruzi n’izindi nzego za leta kugira ngo dushake andi masoko… haracyari kare, nubwo intambara imaze ibyumweru bibiri ntabwo twahita tuvuga ko izahita irangira…birumvikana, ingaruka ntabwo twahita tuzibona aka kanya. Ingaruka tuzireba neza iyo hashize amezi atatu.”

Mu zindi ngamba ziri gufatwa, ni ukureba uburyo haboneka ibikomoka kuri peteroli bihagije ku buryo u Rwanda rutazahura n’ikibazo cy’ibura rya lisansi na mazutu kubera iyi ntambara.

Yavuze ko u Rwanda rutazahungabanywa n’iyi ntambara kuko rwanyuze no mu bihe bikomeye mu myaka yabanje rukabasha kubivamo neza.

Ati “Nubwo hari ibibazo, byahozeho ntabwo ari ubwa mbere habaye ibibazo […] icyo twavuga ni uko ntabwo twumva ko tuzahungabana cyane, ibintu bitacyari mu buryo, hari ingamba zo gufasha abacuruzi kuzana ibikomoka kuri peteroli, gushaka amasoko…ntabwo hazaba byacitse.”

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare igaragaza ko umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku kigero cya 3%. Ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga byazamutseho 32% bitewe ahanini n’izamuka rya 60% ry’umusaruro w’ikawa na 8% by’umusaruro w’icyayi.

Mu rwego rw’inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwazamutseho 17% mu gihe ibikorwa by’ubwubatsi byazamutseho 11%.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

100%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *