Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 75 afungiwe ingengabitekerezo ya Jenoside.

NEWS

Mukarugema Francisca w’imyaka 75, wo mu Mudugudu wa Butangata, Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ntendezi nyuma yo kugaragarwaho amagambo bikekwa ko arimo ingengabitekerezo ya Jenoside, aho yabwiye Niyonsenga Samuel warokotse, ati ‘Ariko sinzi uko abacikacumu musigaye mwarigize’

Nk’uko uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel yabibwiye Imvaho Nshya, umukecuru Mukarugema Francisca, yagiye mu kabari gacururizwamo na Niyonsenga Samuel warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyweramo abakiliya be, uyu mukecuru atangira kubasahindira, bikekwa ko yari yasinze.

Niyonsenga yamusabye gusohoka umukecuru aranga ahubwo arushaho gusakuza, ashaka kumusohora ku ngufu amubuza gukomeza gutera impagarara abakiliya be, ni bwo uyu mukecuru yamubwiraga ngo “Ariko sinzi uko abacikacumu musigaye mwarigize.’’

Abari muri ako kabari bose barikanze, amakuru ahita atangwa, umukecuru atabwa muri yombi.

Ati: “Nta kindi cyari gukorwa kitari ukumushyikiriza inzego zibishinzwe ngo zikore akazi kazo. Yahise ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Ruharambuga, ari gukurikiranwa, uwabwiwe aya magambo asabwa gutanga ikirego.’’

Gasasira Marcel avuga ko hari igihe umuntu nk’uyu avuga amagambo nk’aya yagezwa mu butabera bikavugwa ko ibimenyetso byabuze ariko ubwo n’ababimushinja bahari, nka IBUKA bizeye ko ubutabera buzakora akazi kabwo.

Ati: “Nka IBUKA dufite impungenge zikomeye cyane kuko niba umuntu ungana kuriya, ubyaye unuzukuruje avuga amagambo tubonamo ingengabitekerezo ya Jenoside, twibaza icyo aganiriza abamukomokaho ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Akwiye gukurikiranwa yahamwa n’icyaha agahanwa by’intangarugero bikabera n’abandi isomo.”

Akomeza avuga ko kuva icyunamo gitangiye kugeza ku wa 23 Mata,2026, abantu 4 b’Imirenge itandukanye bari gukurikiranwaho amagambo bavuze arimo ingengabitekerezo ya Jenoside. Bakaba ari abo mu Mirenge ya Bushekeri, Bushenge, Kirimbi n’uwa Kagano.

Yavuze ko bibabaje kubona abantu bakuru bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, akibaza icyo baraga ababakomokaho.

Ati: “Ikibabaje cyane ni uko aba bose bayikurikiranyweho ari abantu bakuru, bafite imiryango irimo n’abana bato, tukibaza icyo abo bana babavomamo, bikadutera impungenge, nk’uko hari n’ahandi tubyumva, nk’aho abana bagaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside bashobora kuba bakura mu bantu nk’aba, tugasaba ubuyobozi n’inzego z’umutekano gukomeza gukurikiranira hafi abantu nk’aba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri Harindintwali Jean Paul, yashimiye abaturage bari muri ako kabari, batanze amakuru bikiba.

Ati: “Turashimira abaturage ku makuru nk’aya bahita batanga, tukababwira kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari uburozi bubi, bazi neza ko uyikekwaho abihanirwa bikomeye n’amategeko.”

Yongeyeho ati: “Nta mpamvu yo gutegereza guhura n’amategeko ngo babone kudakora ibibangamiye umuryango nyarwanda. Tuyirwanye kuko ntitwakwemera ushaka kudusubiza ahabi twavuye.’’

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *