Perezida Kagame yavuze ko icyo Afurika ishaka cyoroheje, ko ari icy’uko Abanyafurika bakwiye kwiyitaho ubwabo no gukorana n’ibindi bihugu mu buryo butanga umusaruro, aho gukomeza kwiheza no kwicamo ibice.
Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 24 Mata 2026. Yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya 18 yiga ku miyoborere n’izindi ngeri zose z’iterambere, World Policy Conference (WPC), iri kubera mu Bufaransa mu Mujyi wa Chantilly.
WPC ni inama mpuzamahanga ihuza abantu b’ingeri zinyuranye baturutse ku Isi, bakaganira ku ngingo zishingiye ku guteza imbere imikoranire itabogamye, ishingiye ku bwubahane hagati y’ibihugu.
Ubu butumwa Perezida Kagame yabutanze ubwo yari yahuriye n’Umuyobozi wa WPC unayobora Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe guteza imbere imibanire mpuzamahanga, Ifri, Thierry de Montbrial mu musangiro, ahatangiwe ibiganiro binyuranye birimo imiterere y’imikoranire mpuzamahanga hagati y’ibihugu muri iki gihe, uruhare rwa politiki mpuzamahanga ndetse n’izindi ngingo zireba Afurika.
Ati “Icyo Afurika ishaka kiroroshye: Kwiyitaho ubwacu, tukanakorana n’abandi mu buryo butanga umusaruro. Bijyanye n’uko dukomeje kubona Isi icikamo ibice, gukomeza kwiheza ntabwo ari igisubizo. Bizakurura uguhangana n’amacakubiri.”
Perezida Kagame yagaragaje ko iterambere rigomba kubonwa nk’ikintu cyiza aho buri wese yatera imbere, aho kuba ibihanganisha abantu, avuga ko kumenya ibi bishobora gutuma abantu bashobora kumenya ibizaba mu bihe bizaza, hakabaho ubufatanye no gukorera hamwe mu buryo bunoze, ibintu Isi ihora ikeneye.
Ati “Ikibazo si uko dushobora kubaka Isi imeze neza aho abantu bareshya, ahubwo ni ukwibaza niba dushobora kubana kabone nubwo twaba dufite ibidutandukanya ariko tugakomeza gutera imbere twese hamwe.”
WPC yashinzwe mu 2008 igamije guteza imbere imiyoborere myiza ku Isi, gusuzuma no kuganira ku bisubizo biboneye ku bibazo byo mu karere na mpuzamamahanga, ku buryo bwo kubaka icyizere n’ubworoherane.
Mu bayobozi bandi bategerejwe muri iyi nama harimo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, uza kugeza ijambo ku bayitabiriye.
Abandi ni Perezida wa Sena y’u Bufaransa, Gérard Larcher; Perezida wa Serbia, Aleksandar Vučić; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ibihugu by’Abarabu, Nabil Fahmy; Umujyanama mu bya dipolomasi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Anwar Gargash; Perezida wa Institut du Monde Arabe, Anne-Claire Legendre; Umuyobozi Mukuru wa TotalEnergies, Patrick Pouyanné; uwashinze ikigo cy’ishoramari cyo mu Bufaransa, Ardian, Dominique Senequier n’abandi.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

