Nyuma y’iminsi itatu hashyizwe ku isoko amatike y’igitaramo cya King James, yashize ku isoko mu gihe hasigaye amezi atatu ngo igitaramo cy’uyu muhanzi kibe ku wa 1 Kanama 2026.
Aya matike yashyizwe ku isoko ku wa 2 Gicurasi 2026 yashize ku isoko kuri uyu wa 5 Gicurasi 2026, byemeza ko acurujwe iminsi itatu gusa akaba ashize ku isoko.
Itike ya make yo kwinjira muri iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki, yaguraga ibihumbi 15Frw, igakurikirwa n’iy’ibihumbi 20Frw, mu gihe hari iy’ibihumbi 25Frw n’iy’ibihumbi 35Frw mu gihe muri VIP ho yari ibihumbi 60Frw.
Amatike yo kuzahagarara ku meza ateye imbere y’urubyiniro yaguraga miliyoni 2Frw naho abashaka kwicara muri ‘Suites’ bagasabwa kwishyura miliyoni 3,5Frw. Icyakora aya yo yacurujwe atamamajwe.
King James w’imyaka 36 y’amavuko, yatangiye umuziki ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye ku myaka 16 y’amavuko. Icyo gihe yigaga muri APE Rugunga.
Uyu muhanzi watangiye umuziki mu 2006, ntabwo uruganda rw’imyidagaduro rwahise rumwakira.
Gusa na we ntabwo yigeze acika intege ahubwo yaje kwamamara mu myaka ya 2008-2009 ubwo yasohoraga indirimbo yitwa ‘Intinyi’.
Kuva yafatisha mu ruganda rwa muzika, King James yahise afatiraho, kuva ubwo asohora indirimbo imwe ku yindi zose ari ko zikundwa.
Mu 2010 ni bwo King James yinjiye muri KINA Music yanamufashije gukora album ye ya mbere yise ‘Umugisha’ yasohotse uwo mwaka, ikurikirwa n’iya kabiri yise ‘Umuvandimwe’.
Nyuma y’iyi album King James yasohoye izindi zirimo Biracyaza, Ntibisanzwe, Meze neza, Urukundo, Ubushobozi kugeza ku yitwa ‘Gukura’ aherutse kwemerera abakunzi be umwaka ushize.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

