Mushikiwabo yapfushije umuntu ukomeye

NEWS

Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), yahuye n’agahinda gakomeye ubwo yamenyaga inkuru y’urupfu rwa musaza we, Wellars Kayiranga, uzwi ku izina rya “Karatéka.”

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Mushikiwabo yagaragaje ko Nyakwigendera Kayiranga yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024. Yagize ati, “Muri iki gitondo twabuze musaza wacu dukunda cyane, Wellars Kayiranga ‘karatéka’.”

Mushikiwabo yavuze ko musaza we yari amaze iminsi arwaye, ariko akaza koroherwa ku buryo bombi bari batangiye gutegura imishinga myinshi. Yagize ati, “Ku bana be n’umugore we; turahari! Ruhukira mu mahoro muvandimwe dukunda!”

Kugeza ubu, Mushikiwabo ntiyatangaje igihe Kayiranga azashyingurirwa.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *