Ikipe ya Mukura VS&L yashyize hanze itangazo ry’akazi ku muntu wifuza gutoza iyi kipe yo mu karere ka Huye.
Bimwe mu bisabwa ikipe ya Mukura yatangaje ku mutoza yifuza harimo kuba afite ibyangombwa bimwemerera gutoza mu kiciro cya mbere mu Rwanda (CAF A Diploma cyangwa UEFA Pro License cyangwa ikindi cyangombwa bihwanye), kuba amazi byibuze imyaka itanu atoza ikipe y’ikiciro cya mbere, kuba yaratwaye igikombe mu marushanwa runaka ndetse no kuba yumva neza umupira w’amaguru ugezweho.
Mukura iri gushaka umutoza nyuma yo gutandukana na Nshimiyimana Canisius warumaze umwaka umwe ayitoza, nyuma yo gufata uyu mwanya asimbuye Umunya-Tunisie Lotfi Afahmia warumaze kwerekeza muri Rayon Sports.
Mukura yatangaje ko itariki ntarengwa yo kwakira kandidatire zabashaka uyu mwanya ari tariki 20 Kamena 2026.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

