Senateri Evode Uwizeyimana, André Twahirwa, Clotilde Mukakarangwa, Epiphanie Kanziza, Alexis Mugisha, na Jean Pierre Dusingizemungu, bazasoza manda yabo y’imyaka itanu mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, mu cyumweru gitaha.
Abo Basenateri bose barahiriye kwinjira muri Sena imbere ya Perezida Paul Kagame ku wa 22 Ukwakira 2020. Bivuze ko ku wa 22 Ukwakira 2025 bazaba basoje manda y’imyaka itanu.
Muri abo Basenateri harimo bane bashyizweho na Perezida Kagame, ari bo Jean-Pierre Dusingizemungu, Epiphanie Kanziza, André Twahirwa na Evode Uwizeyimana.
Ni mu gihe abandi babiri batowe binyuze mu Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO), ari bo Alexis Mugisha, ukomoka mu ishyaka Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), na Clotilde Mukakarangwa, ukomoka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC).
Itegeko Nshinga riteganya ko Abasenateri, yaba abatowe cyangwa abashyirwaho n’Umukuru w’Igihugu, bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe.
Bivuze ko abo Basenateri batandatu bashobora kongera guhabwa indi manda muri Sena cyangwa bagasimbuzwa. Ni mu gihe Umusenateri wahoze ari Umukuru w’Igihugu we atagenerwa umubare wa manda muri Sena.
Ingingo ya 80 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda iteganya ko Abasenateri bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena ari 26.
Muri bo, abagera kuri 12 batorwa hakurikijwe imitegekere y’igihugu, naho abandi umunani bagashyirwaho n’Umukuru w’Igihugu.
Ni mu gihe abandi bane batorwa n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, naho abandi babiri bagatorwa mu mashuri makuru na kaminuza bya Leta n’ibyigenga.
Mu Basenateri umunani bashyirwaho n’Umukuru w’Igihugu, bane muri bo batangirana na manda ya Sena, mu gihe abandi bane bashyirwaho nyuma y’umwaka.
Ba bandi bane batorwa binyuze mu Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, babiri muri bo batangirana na manda, abandi babiri bakazatorwa nyuma y’umwaka.
Muri Nzeri 2024 ni bwo habaye amatora y’Abasenateri bagize manda ya kane ya Sena y’u Rwanda.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

