Robert Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ uri mu banyepolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko yiteguye gutaha mu bihugu cye mu gihe yaba yizeye umutekano we, kandi ntakurikiranwe n’ubutabera.
Ibi Bobi Wine yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France 24, nyuma y’iminsi amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho avuga ko yahungiye kubera guhohoterwa n’inzego z’umutekano za Uganda.
Muri iki kiganiro, Bobi Wine yavuze ko yiteguye gutaha mu gihe cyose yaba yizeye umutekano we.
Ati “Niteguye gusubira muri Uganda mu gihe naba ndi umuntu wigenga. Ntabwo nshobora gusubira mu gihe byaba bisa no kwinginga ku bijyanye n’ubwigenge bwanjye. Ntabwo nzazubirayo igihe cyose bizaba bimeze gutyo.”
Mu minsi mike ishize nibwo byamenyekanye ko Bobi Wine yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’igihe asa n’uwihishahisha muri Uganda.
Uyu mugabo avuga ko inzego z’umutekano za Uganda zamushakishaga nubwo zo zivuga ko nta cyaha na kimwe akurikiranyweho, ndetse n’igihe yamaze adataha mu rugo rwe byaturutse mu bushake bwe.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

