Ikipe ya Yanga Africans yatangaje umushinga wo kubaka sitade

NEWS Sports

Ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania yatangaje umushinga wo kubaka sitade yayo nshya izajya ikinira ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 20 kandi ifite ikoranabuhanga rigezweho.

Sitade nshya ya Yanga Africans izuzura mu gihe kiri hagati y’amezi 18-20 ari imbere.

Perezida wa Yanga Africans, Eng. Hersi Ally Said yatangaje ko iyi sitade izubakwa ku bufatanye bwa 50/50 na GSM Group.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Eng. Hersi Ally Said yatangaje ko ari inzozi za Yanga zigiye kuba impamo zo kugira sitade yayo bwite.

Ikipe ya Yanga Africans iri mu makipe akomeye muri Afurika no kugeza ubu yarisanzwe ikinira kuri Benjamin Mkapa Stadium ariko bitewe n’uko yariri kuvugururwa imikino yayo yariri kuyikinira kuri Meja Jenerali Isamuhyo Stadium.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *