Connect with us

NEWS

Yiyahuye kubera umukobwa yakundaga akamwanga

Published

on

Ishimwe Ramadhan umusore  wo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, wari ufite imyaka 24 y’amavuko, birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu mugozi, nyuma y’uko umukobwa amwanze.

Umurambo w’uwo musore wabonetse amanitse mu mugozi yapfuye, nk’uko amakuru yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga abivuga.

Uwo musore ngo yasize yanditse urupapuro, avugamo ko yahisemo kwiyahura kuko kubengwa n’umukobwa witwa Blandine bingana no gupfa.

Muri iyo baruwa, yanditse yibaza impamvu agerageza gukunda ariko ntibimuhire, ndetse n’ibindi ageragezamo amahirwe ntibimukundire.

Ishimwe Ramazani biravugwa ko yakundaga cyane uwo mukobwa, akaba ndetse yarii aherutse kumwereka se, nyamara uwo mukobwa we akaba ngo yari afite undi musore akunda uba i Kigali.

Ubuyobozi bugira inama abakundana ko mu gihe hagize uwanga undi, umuti atari ukwiyahura, kuko aba ashobora kubona undi bakundana.

Ibaruwa yasize yanditse

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *