Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa Tiktok, ushobora kuba uzi amashusho abakobwa n’abagore bakunda gukora berekana ibyo bararanye ku mubiri wabo cyane cyane mu maso bituma barushaho kongera ubwiza, ibizwi nka ’morning shed’.
Ayo mashusho aba akubiyemo kwambara ‘mask’ mu maso zifite akamaro gatandukanye, zirimo izo gutuma bagira uruhu rwiza, izo gutuma iminwa isa neza, izituma batazana iminkanyari munsi y’ijisho cyangwa ngo habe umukara, n’ibindi.
Ayo mashusho kandi abakobwa bagaragaza bafite igitambaro gica munsi y’urwasaya bakakizirikira hejuru ku mutwe, bavuga ko kirinda kugira ibinure cyangwa kigakura ibinure munsi y’akananwa ibizwi nka ‘double chin’.
Ikigo cya Kim Kardashian, Skims, gikora imyenda, cyateye imboni ibyo bitambaro maze gikora mask yo kwambara bidasaba ko uzirika yiswe ‘steamless sculpt face wrap’.
Iki kigo kivuga ko umuntu uzajya urarana iyi mask bizamuha imiterere y’isura myiza, kuko izatuma ugabanya ibinure byo ku matama, ku kananwa, ndetse no mu ijosi.
Izi mask zashyizwe hanze ku wa 29 Nyakanga 2025, ndetse zihita zigurishwa zirashira aho zagurishwaga 48$.
Nubwo abantu baguze izi mask ku bwinshi, abahanga mu bijyanye n’ubwiza bavuga ko ibyo kuba iyi mask ihindura imiterere y’isura ari ibinyoma ndetse ko biramutse binabaye byaba ari iby’igihe gito.
Dr Anna Andrienko, ukora ibijyanye n’ubwiza yavuze ko izi mask zishobora gukora by’igihe gito, kubera ubushyuhe no kuba ifashe umuntu cyane gusa ibyo biba atari iby’igihe kirekire.
Yagize ati “Izi mask ntabwo zitanga ibisubizo by’igihe kirekire, icyiza zishobora gukora ni kugabanya umubyibuho wo mu maso by’igihe gito, ariko zikoreshejwe cyane zishobora gutuma uruhu rwangirika, amaraso ntatembere neza kuko iba igifashe cyane”
Skims ni ikigo cyatangiye mu 2019, kuri ubu kibarirwa agaciro ka miliyari 4$.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

