Umugabo w’imyaka 40 wo mu Karere ka Nyabihu washakishwaga akekwaho kwica umugore we w’imyaka 26 amukase ijosi akoresheje umuhoro, yafatiwe i Butaro mu Karere ka Burera ashaka gutorokera muri Uganda.
Ibi byabereye mu Murenge wa Karago, Akagari ka Kadahenda mu Mudugudu wa Gihira, ku wa 7 Gicurasi 2026.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karago, Muhirwa Robert, yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha aya makuru ko uwo mugabo yafashwe ashaka gutorokera hanze y’u Rwanda.
Ati “Yafatiwe i Butaro i Burera mu ishyamba ashaka gutorokera muri Uganda, mu masaha y’umugoroba w’ejo hashize, inzego zishinzwe umutekano hagati y’uturere twombi zirimo gukorana, kugira ngo agarurwe ndetse ashyikirizwe Ubutabera.”
Gitifu Muhirwa yibukije abaturage ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri maso, ko ntawakora icyaha ngo abashe kuzicika.
Abaturage bakaba baratanze amakuru bavugako ko uyu muryango wahoranaga amakimbirane y’imitungo.
Umurambo wa nyakwigendera wahise woherezwa mu bitaro bikuru bya Kabaya kugira ngo ukorerwe isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

