Ibitaravuzwe ku mbunda Gaddafi yahaye Museveni zihishwa i Burundi, zimugeraho zinyuze mu Rwanda

NEWS

Mu rugamba rwo gufata Uganda, hari benshi bafashije Yoweri Kaguta Museveni barimo Charles Taylor wayoboye Liberia, Foday Sankoh wayoboye Sierra Leone ndetse na Muammar Gaddafi wayoboye Libya.

 

Museveni yatangiye intambara zo kubohoza Uganda mu 1972, binyuze mu mutwe wa FRONASA (Front for National Salvation) yashinze. Muri uwo mwaka nibwo yagabye igitero aturutse muri Tanzania, agamije gukuraho ubutegetsi wa Idi Amin, gusa nticyageze ku ntego kuko ingabo za Leta zabashije kubasubiza inyu ari na ko ashaka abarwanyi bashya.

Mu 1979 ubwo Tanzania yateraga Uganda nyuma y’igitero Amin yagabye mu gace ka Kagera, Museveni ni umwe mu barwanye ku ruhande rwa Tanzania hamwe n’izindi mpunzi z’Abanya-Uganda zari mu ihuriro ry’Ingabo ryiswe Uganda National Liberation Army (UNLA). Iyi ntambara yarangiye Amin akuwe ku butegetsi.

Nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Amin, ihuriro rya politike rizwi nka National Liberation Front (UNLF) ni ryo ryayoboye igihugu. Iri huriro ni na ryo ryari rifite umutwe w’Ingabo wa (UNLA).

Museveni yagizwe Minisitiri w’Ingabo, Perezida aba Yusuf Lule waje gusimburwa na Godfrey Binaisa. Muri iki gihe Museveni yagerageje kwinjiza abarwanyi be ba AFRONASA mu gisirikare cy’igihugu.

Nyuma y’igihe gito UNLF yaje kuvukamo ibibazo, cyane cyane hagati y’abari inyuma ya Museveni na Milton Obote. Obote ntiyari mu bashinje UNLF ariko yarayishyigikiye, cyane ko nawe yari impunzi muri Tanzania.

Milton Obote yari yarabaye Perezida wa Uganda kuva mu 1966 kugeza 1971 ubwo yahirikwaga na Idi Amin. Yahise ahungira muri Tanzania.

Nyuma yo gufata ubutegetsi kwa UNLF, Obote yari agiye guhabwa umwanya muri Guverinoma ariko bibyara amakimbirane birangira atawuhawe.

Mu 1980 UNLF yarasenyutse burundu, ndetse hategurwa amatora yo guha ubutegetsi abasivile. Museveni yahise ashinga ishyaka aryita UPM ndetse yiyamaza muri aya matora y’umukuru w’igihugu.

Obote we yiyamamaje ahagarariye ishyaka rya Uganda People’s Congress (UPC).

Aya matora yasize Museveni atsinzwe na Obote, ariko yanga ibyayavuyemo kuko yashimangiraga ko yabayemo uburiganya.

Ku wa 6 Gashyantare mu 1981 Museveni yinjiye ishyamba, atangiza urugamba rugamije guhirika ubutegetsi bwa Obote. Iki gihe ni nabwo yashinze umutwe w’inyeshyamba wa National Resistance Army (NRA) ushamikiye ku mutwe wa politike wa Nationa Resistance Movement (NRM).

Museveni yamaze imyaka itanu arwanya Obote, nyuma akurikizaho Tito Okello wari Umugaba Mukuru w’Ingabo ariko akaza guhirika ku butegetsi Obote mu gihe urugamba rwari rurimbanyije.

Museveni yafashe ubutegetsi mu 1986.

 

Museveni yakoranye bya hafi na Gaddafi

Hari imbunda yahawe na Gaddafi, zihishwa i Burundi, zinyuzwa mu Rwanda

Ubwo Museveni yinjiraga mu ishyamba mu 1981, nta bikoresho bihambaye bya gisirikare yari afite, ahubwo yagiye abibona gake gake, bitewe n’ibihugu by’amahanga byari bimushyigikiye ndetse n’ibyo yambuye ingabo za leta ku rugamba.

Mu banyafurika bashyigikiye cyane iyi ntambara ya Museveni harimo Col Muammar Gaddafi wayoboraga Libya.

Bombi bari bahuriye ku myumvire yo guca ba gashakabuhake ku Mugabane wa Afurika, by’umwihariko ariko Gaddafi yari amaze igihe ashaka uko Libya yagira ijambo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, kugira ngo ahacengeze gahunda yari afite yo kugira Afurika igihugu kimwe. Ibi byatumye abona Museveni nk’umuntu bakorana byoroshye.

Perezida Museveni aherutse kugaragaza ko muri Kamena 1981 yahuye na Gaddafi, amuha intwaro.

Ati “ku itariki 6 Kamena (mu 1981) navuye muri Uganda njya i Nairobi nyura kuri Maama (Janet Museveni) i Nairobi, naragiye mpura na Gaddafi ku wa 21 Kamena (mu 1981) ubundi ampa imbunda, imbunda zo guha Batayo imwe, zari imbunda zirenga 800.”

Museveni yakomeje avuga ko izi mbunda Gaddafi yazohereje i Burundi zihishwa mu Musigiti.

Ati “Yazihaye indege izijyana i Bujumbura mu Burundi, zishyirwa mu Musigiti byagizwe nk’aho ari ibikoresho bigenewe Umusigiti, abantu bacu batangira kuzana izo mbunda bazinyujije mu Rwanda, ubundi zikinjira muri Uganda.”

Mu 1981 u Burundi bwayoborwaga na Jean Baptiste Bagaza, mu gihe u Rwanda rwayoborwaga na Juvénal Habyarimana. Museveni ntiyigeze avuga niba hari icyo aba bayobozi bombi bari bazi kuri izi ntwaro.

Iyo izi ntwaro zinjizwaga muri Uganda zagezwaga ahitwa Najjemba hafi y’Akarere ka Wakiso na santere ya Matugga.

Museveni ati “Abantu banjye bari babashije kwinjiza imbunda 92 muri izo 800, mine zitegwa mu butaka zigera kuri 100, imbunda za RPG eshanu, na machinegun umunani n’andi masasu make.”

Uretse Museveni warwanyaga Obote, muri Uganda hari n’undi mutwe w’abarwanyi witwa Uganda Freedom Movement (UFM) wayoborwaga na Andrew Kayira, na wo utaravugaga rumwe na Obote.

Museveni yavuze ko aba barwanyi ba Kayira bibye imbunda 700 zari zisigaye muri izi yahawe na Gaddafi.

Ati “Baragiye batwiba imbunda 700 zari zisigaye bazikuye i Bujumbura, kubera ko abantu bacu bakereweho gato. Kayira kubera ko nta gahunda yari afite yazanye izo mbunda azishyira hafi y’umuhanda wa Mityana ubundi umunsi umwe azikoresha atera Kampala, Lubiri ariko mu buryo butagira gahunda.”

Iki gitero Museveni avuga ni icyo Kayira yagabye mu ijoro ryo ku wa 23-24 Ukwakira mu 1982.

Museveni yavuze ko nyuma yo kubona ko Kayira akoresha izi mbunda mu kajagari, umwe mu barwanyi be witwa Sonko Lutaaya, yahisemo kuzishyikiriza NRA.

Ati “Yaravuze ati Obote azafata izi mbunda, reka nzitware nzigeze mu bice bigenzurwa na Museveni […] twaraje dufata izo mbunda zageraga muri 300.”

Mu 1985 ubwo Tito Okello wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yahirikaga ku butegetsi Obote, Kayira yahisemo kumuyoboka ndetse yinjizwa muri Guverinoma.

Museveni we yahisemo gukomeza urugamba arwanya, Tito Okello, kugeza mu 1986 afashe ubutegetsi.

Kayira yishwe muri Werurwe mu 1987 i Kampala. Kugeza ubu iyicwa rye riracyari urujijo.

Ibyo Gaddafi yakoze i Bujumbura yabigerageje no mu Rwanda

Amayeri Gaddafi yakoresheje yo guhisha imbunda mu Musigiti i Bujumbura ajya gusa neza n’ayo yashatse gukoresha mu Rwanda mu 2010, ashaka guhirika ubutegetsi bwarwo.

Hari amakuru yizewe Igihe dukesha iyi nkuru  ifite avuga ko ahagana mu 2010, Polisi y’u Rwanda yatahuye ko hari intwaro muri Ambasade ya Libya mu Rwanda zashoboraga kwifashishwa mu bikorwa bimwe na bimwe byo gutera ama-grenade mu Mujyi wa Kigali.

Umwe mu bakozi b’iyi Ambasade niwe watanze aya makuru, hanyuma Polisi ikoze iperereza izitahura muri iyo nyubako. Intwaro kandi za Libya zanafashwe no mu bindi bihugu nka Ethiopia.

Imigambi mibisha ya Gaddafi ku Rwanda ihuzwa ahanini no kuba atarumvikanaga na Perezida Paul Kagame.

Mu 2017 mu kiganiro na Financial Times, Kagame yagarutse ku buryo atakunze kuvuga rumwe na Gaddafi.

Perezida Kagame yagize ati “Ni uko yifuzaga kugaragara nk’umwami wa Afurika ubundi agategeka abandi ababwira ibyo bagomba gukora. Hari ubwo numvaga kubyihanganira binaniye.”

Perezida Kagame yagaragaje uko hari ubwo Gaddafi yajyaga amwita umukozi w’ibihugu bikomeye ku Isi, inshuti y’Abanyamerika n’Abongereza, ibihugu bitacanaga uwaka na Gaddafi.

Yakomeje agira ati “Naramubwiye, njyewe uko nteye, mu buzima bwanjye, uko nakuze, ntabwo njya nifuza kuba umugaragu w’undi muntu, bivuze ngo urakorera mu nyungu ze, ntabwo uri kwikorera.”

Mu 2011, Perezida Kagame ni umwe mu bashyigikiye umugambi w’Akanama gashinzwe amahoro ka Loni wo gukora ibishoboka byose muri Libya hakagaruka amahoro, igikorwa cyari gishyigikiwe n’ibihugu birimo u Bufaransa, u Bwongereza na Qatar cyaje gusiga Gaddafi yishwe.

 

Museveni yavuze ko hari imbunda yahawe na Gaddafi zihishwa i Burundi, zimugeraho zinyuze mu Rwanda

 

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *