Ibiganiro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bigeze he?

NEWS Politics

Kuri iki Cyumweru tariki 07 Kamena 2026, ni umunsi w’ijna (100) intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel batangije kuri Iran, imaze itangiye kuko yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026.

Kimwe mu byo abantu bakomeje kwibaza ni iherezo ryayo, ni nyuma y’uko bemeranyije agahenge muri Mata, abantu bagatekereza ko amasezerano y’amahoro arambye yaba agiye kugerwaho ariko amaso akaba yaheze mu kirere.

Abasesenguzi bakurikirana ibibera muri iyi ntambara bavuga ko gutinza aya masezerano byashyize impande zombi mu mwuka wo kutizerana, aho nta ntambara yeruye iri kuba ariko na none akaba nta mahoro asesuye ahari.

Ku wa Mbere Kamena, Iran yatangaje ko yahagaritse kohereza ubutumwa ku muhuza Pakistan bugamije kugeza ku masezerano yuzuye, ishinja Israel kugaba ibitero muri Libani kandi baremeranyije na Amerika ko ibitero bigabwa n’iki gihugu ku mutwe wa Hezbollah bigomba guhagarara.

Ibi byatumye Perezida wa Amerika, Donald Trump ashwana na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ageraho amwita umusazi.Gusa ibi bisa no kwiyererutsa kuko ibitero bya Israel muri Libani ntabwo byigeze bihagarara.

Ibitero  kandi biracyakomeje hagati ya Iran na Amerika mu kigobe hafi y’umuhora wa Hormuz, Amerika iherutse gutangaza ko yarashe ubwato bwa Iran bwageragezaga kurenga ku bihano bafatiwe na Amerika, Iran isubiza igaba ibitero kuri Bahrain na Kuwait.

Nubwo imirwano igikomeje, ibiganiro bikorwa mu buryo butaziguye hagati y’impande zombi biracyakomeje hagamijwe kugera ku mbanzirizamasezerano.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Pakistan, Mohsin Naqvi, ari muri Iran, aho bivugwa ko yashyire ubutumwa bw’ingenzi, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Mojtaba Khamenei, mu rwego rwo kugera ku masezerano yo guhagarika iyi ntambara.

Trump yari aherutse gusaba ko yahura n’uyu muyobozi imbonankubone, ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran Abbas Araghchi avuga ko bitashoboka nyuma y’uko ibitero byagabwe ku munsi wa mbere w’iyi ntambara byaguyemo abayobozi barenga 40 bakomeye ba Iran barimo n’uwari Umuyobozi w’Ikirenga, Ayatollah Khamenei.

Gusa Trump yakomeje kugaragaza icyizere ko amasezerano ashobora kugerwaho vuba. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru yavuze ko bishoboka ko ayo masezerano yagerwaho mu mpera z’iki Cyumweru.

Bihabanye n’ibyatajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, kuko yavuze ko nubwo impande zombi zikiganira ariko ko nta kintu gifatika cyari cyagerwaho.

Bimwe mu bibazo bikomeje kuba inzitizi ni uguhagarika imirwano ku mpande zose, harimo no muri Libani. Iran kandi isaba gufungurirwa miliyari z’amadolari yinjijwe binyuze mu bucuruzi bwa peteroli ariko agafatirwa n’Amerika.

Iran kandi ivuga ko ikwiye kubanza gukurirwaho ibihano by’ubucuruzi bwa peteroli yafatiwe no gukurirwaho inzitizi zashyizwe ku byambu byayo na Amerika, ndetse no kugira ijambo rikomeye ku micungire y’umuhora wa Hormuz.

Iran kandi ikomeje gutsimbarara ku mugambi wayo wo gutunganya iranium, Amerika ivuga ko igamije gucura intwaro kirimbuzi ariko yo ikavuga ko igamije kuyifashisha mu bikorwa bisanzwe birimo ubuvuzi ndetse n’umuriro w’amashanyarazi.

What do you feel about this post?

100%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *