Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko nta mpungenge Abanyarwanda bakwiye kugira ku bijyanye n’icyorezo cya Ebola kimaze iminsi kivugwa mu bihugu by’abaturanyi, kuko hakajijwe ingamba zo kugikumira, gukurikirana no kwita ku wakwandura.
r. Nsengiyumva yavuze ko hari icyizere cy’uko Igihugu cyiteguye bihagije mu kurinda ubuzima bw’abaturage kandi hatabayeho guhagarika ibikorwa by’ubukungu n’imibereho isanzwe y’abaturage.
Ibi Minisitiri w’Intebe yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu, cyibanze ku ishusho rusange y’ubukungu bw’u Rwanda n’ingaruka z’ibibazo byo mu Burasirazuba bwo hagati ku bukungu bw’Igihugu.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana
Yagize ati “Kuri Ebola rero, turadadiye mu by’ukuri, ubwirinzi burahari, nta mpungenge zihari, uretse ko nyine kuba tudadiye bitavuze ko tugomba kwirara ahubwo tugomba kwirinda, tukagira isuku, ufite ibimenyetso akajya kwa muganga hakiri kare, ariko nta byacitse turirinze rwose nta kibazo.”
Icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo kimaze iminsi kivugwa mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda aho kirimo kugenda kivugana abantu.
Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko kugeza ku wa 4 Kamena 2026, abo byemejwe ko bari bamaze kwandura Ebola ari 452 barimo 81 bapfuye.
Ebola ya Bundibugyo nta muti cyangwa urukingo ifite ariko havurwa ibimenyetso byayo. Isuzuma rigaragaza ko muri RDC, iri kwica ku kigero cya 18,1%, gushakisha abahuye n’abanduye bikaba biri gukorwa kuri 57,8%.
Tariki ya 15 Gicurasi, Uganda na yo yatangaje ko umurwayi wa mbere wa Ebola ya Bundibugyo yagaragaye i Kampala.
Kugeza tariki ya 5 Kamena, Uganda yemeje ko hamaze kuboneka abarwayi 19 ba Ebola barimo babiri bamaze gupfa na bane bakize.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

